Ubugenzacyaha: Ubushinjacyaha bwatanze amashusho bushingiraho burega Hakuzimana Rashid

Mar 14, 2024 - 18:38
 0  451
Ubugenzacyaha: Ubushinjacyaha bwatanze amashusho bushingiraho burega Hakuzimana Rashid

Ubugenzacyaha: Ubushinjacyaha bwatanze amashusho bushingiraho burega Hakuzimana Rashid

Mar 14, 2024 - 18:38

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, Ubushinjacyaha bwahaye abacamanza mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza amashusho ya Hakuzimana Rashid buhamya ko apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakuzimana yamenyekanye ku rubuga rwa YouTube ubwo yanyuzagaho ibyo yise "ibitekerezo n’ubusesenguzi bya politiki". Icyo gihe yasobanuraga ko ari umunyapolitiki wigenga.

Muri aya mashusho, yavugaga ku mateka yaranze u Rwanda by’umwihariko aya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamutumijeho muri Nzeri 2021, rumumenyesha ko ibyo yakoraga bigize icyaha.

Yakomeje ibiganiro yatambutsaga ku miyoboro itandukanye y’uru rubuga nkoranyambaga, akomeza umurongo yagenderagaho mbere yo kwihanangirizwa n’Ubugenzacyaha.

Mu Ukwakira 2021, Hakuzimana yatawe muri yombi, Urwego rw’Ubugenzacyaha rusobanura ko rumukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwikwiza ibihuha bigamije amacakubiri.

Ubushinjacyaha kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, bwagaragarije abacamanza ibimenyetso bushingiraho buhamya ko Hakuzimana yakoze ibi byaha. Ni amashusho yumvikana agaragaza ko mu Rwanda habaye “Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu”.

Muri ibi bimenyetso by’amashusho byatambutse kuri uru rubuga nkoranyambaga, Hakuzimana yumvikana yifuza ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi byavaho, cyangwa se hakajya hibukwa “Abatutsi n’Abahutu” bishwe mu gihe cya jenoside.

Hakuzimana yasobanuye ko atakoze ibyaha ahubwo ko ari ibitekerezo bya politiki yatangaga. Yanavuze ko ari umunyamakuru utarabigize umwuga, bityo ko ibyo yakoze ngo byagakemuriwe mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC.

Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 25 Ukwakira 2024, ubwo Hakuzimana azaba atanga ibimenyetso bimushinjura.

Hakuzimana afunzwe kuva mu 2021
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268