Ubufaransa buri gukora iperereza kuri Perezida wa Tshad, Mahamat Idriss Déby Itno

Jul 4, 2024 - 13:42
 0  196
Ubufaransa buri gukora iperereza kuri Perezida wa Tshad, Mahamat Idriss Déby Itno

Ubufaransa buri gukora iperereza kuri Perezida wa Tshad, Mahamat Idriss Déby Itno

Jul 4, 2024 - 13:42

Iperereza ry’ibanze ryatangijwe mu Bufaransa ku birego byo kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe bivugwa kuri Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno. Aya makuru yemejwe n’abegereye iyi dosiye bavugana na RFI ku wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga.

Mu mpera za 2023, ubushakashatsi bwakozwe na Mediapart bwatangaje ko amafaranga yakoreshejwe agera ku 900.000 by’amayero yo kugura amakositimu, amashati n’imyenda ihebuje.

Mediapart yerekanye "ubwishyu bwakozwe na sosiyete itangaje yitwa MHK Full Business, yanditswe muri Ndjamena kandi ifite konti muri Banque Commerciale du Chari (BCC)".

Iperereza ryibanze ryatangijwe muri Mutarama n’ubushinjacyaha bw’imari bw’igihugu, kubera kunyereza umutungo wa Leta no guhisha umutungo. Kwishyura kwa mbere guteye inkeke kwaba kwarakozwe na Mahamat Idriss Déby Itno mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 naho ukwa kabiri ku itariki ya 4 Gicurasi 2023. Muri rusange, Perezida wa Tchad yaba yarakoresheje amayero arenga 915.000 kugira ngo agure imyenda ihebuje ku mudozi uzwi cyane i Paris.

Iperereza ryatangijwe ku kunyereza umutungo wa leta no kuwuhisha

Urutonde rwakozwe na Mediapart rutanga incamake y’imyenda yaba yaraguzwe ku mafaranga nk’aya, cyane cyane amakositimu 57 afite agaciro imwe kuva ku 9000 kugeza ku 13.000 euro, amashati 100 ku mayero 800 kuri buri imwe, cyangwa amakoti icyenda ya sahariennes kuri 7.500 euro buri rimwe.

Muri Mutarama hafunguwe iperereza ku kunyereza umutungo wa Leta no kwakira ibintu byibwe. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza ngo iperereza rishobora kwaguka no ku mutungo utimukanwa ufitwe n’umuryango wa Déby n’abamwegereye mu Bufaransa.

Mu gitabo aheruka kwandika ku buzima bwe, Mahamat Idriss Déby yagarutse kuri iki kibazo, asobanura ko yahawe amakoti avugwa na Abakar Manany wahoze ari umujyanama ushinzwe ibibazo bya perezidansi akaba na minisitiri ubu wirukanwe.

Muri iki gitabo, umukuru w’igihugu cya Tchad yamaganye "impuha zidafite ishingiro". Umwe mu bajyanama be mu itumanaho, Armand Ndjegoltar yunzemo ati: "Turizera ko iri perereza rizagaragaza ukuri kandi rigakuraho umugambi wo guhungabanya izina rya Perezida wa Repubulika ya Tchad."

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501