U Rwanda rwagaragarije Loni raporo yuko Ingabo za SADC zikorana n'umutwe wa FDLR ukorera muri Congo

U Rwanda rwagaragarije Loni raporo yuko Ingabo za SADC zikorana n'umutwe wa FDLR ukorera muri Congo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest, yamenyesheje Akanama kawo gashinzwe Umutekano ko Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’amajyepfo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zikorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
SAMIDRC igizwe n’Ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Zagiye muri RDC mu Ukuboza 2023, zifite intego yo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Rwamucyo yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ko iyi ntambara yahagarikwa n’ibiganiro bishingiye ku byemezo byafatiwe i Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola mu 2022, ashimangira ko kwifashisha imbaraga z’Igisirikare ntacyo byakemura.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yagaragaje ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF) zagize uruhare rukomeye mu ihagarikwa ry’imirwano, kuko zo zagiye hagati y’impande zihanganye, mu gihe hari hategerejwe ibiganiro.
Yagaragaje ko Leta ya RDC itarigeze yubahiriza ibyemezo bisaba impande zihanganye ko zijya mu biganiro, itanyuzwe n’imikorere ya EACRF, ifata icyemezo cyo gukorana na SAMIDRC kugira ngo irwanye M23.
Rwamucyo yasobanuye ko SAMIDRC iri gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, na wo wari usanzwe ukorana n’ingabo za RDC, ugahabwa ubufasha burimo intwaro n’amafaranga.
Yagize ati “Biroroshye kubona ko SAMIDRC yabogamye bigera kure. Yanahuje imbaraga n’imitwe itemewe n’amategeko ishingiye ku moko irimo FDLR, na yo ikorana na FARDC. Birazwi neza ko FARDC yihuje na FDLR, iyiha ubufasha bwa gisirikare, amafaranga n’ubundi. Ubu bufasha kuri FDLR ni ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari kose.”
Yagaragaje ko FDLR iri mu mugambi wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda watangajwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, mu mpera za 2023 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko bihangayikishije kuba Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano gateganya gufasha SAMIDRC, asaba ko imikorere y’izi ngabo yasuzumwa kugira ngo harebwe niba yubahiriza amahame y’Umuryango, cyangwa se niba intwaro yahabwa zitajya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro bikorana nka FDLR.
Ati “Biragangayikishije kuba Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kari gutekereza guha izi ngabo ubufasha. U Rwanda rurasaba Loni gusuzuma SAMIDRC kugira ngo imenye niba ubufasha iyiteganyiriza bujyanye na gahunda ya Loni. Ni inshingano y’aka kanama kugira ngo umusanzu w’ibihugu utajya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR yafatiwe ibihano.”
Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita, yatangaje ko ubufasha buteganyirijwe SAMIDRC buzayigeraho hagati muri Nyakanga 2024. Ubwo ngo ni bwo izaba imaze kubona ubushobozi bwose ikeneye kugira ngo ikore akazi kayo neza.
