U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere wa ’Billie Jean King Cup 2024’ (Video)

U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere wa ’Billie Jean King Cup 2024’ (Video)
Ikipe y’u Rwanda y’Abagore muri Tennis ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Irushanwa rya ’Billie Jean King Cup 2024’ aho yatsinzwe n’iya Togo imikino 2-1 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kamena.
Iri rushanwa riri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ryahuje ibihugu 10 byo mu Itsinda rya Kane, bigabanyije mu matsinda abiri.
Mu Itsinda A, hagati y’u Rwanda na Togo, Umunyarwandakazi Lia Kaishiki yatangiye neza atsinda Umunya-Togo Valentine Talaki 6-1, 6-2.
Icyizere cy’Abanyarwanda cyatangiye kugabanyuka ubwo Umumararungu Gisèle yatsindwaga na Ami Diwiniga Grace Dougah 6-1, 6-0.
Togo yabonye intsinzi yayo iyikesha kwitwara neza mu bakina ari babiri aho Ami Diwiniga na Valentine Talaki batsinze Kaishiki na Tuyisenge Olive 5-7, 7-5, 10-8.
Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Kabiri saa Yine za mu gitondo ihura na Lesotho.
Mu wundi mukino wo mu Itsinda A, Cameroun yatsinze Lesotho imikino 3-0.
Mu Itsinda B, Tanzania yatsinze Mozambique imikino 3-0 ndetse na Algeria itsinda Angola imikino 3-0.

