U Bwongereza bwaciye amarenga yo kwikura mu Rukiko rw’u Burayi kubera amasezerano n’u Rwanda ku bimukira

Apr 5, 2024 - 07:36
 0  127
U Bwongereza bwaciye amarenga yo kwikura mu Rukiko rw’u Burayi kubera amasezerano n’u Rwanda ku bimukira

U Bwongereza bwaciye amarenga yo kwikura mu Rukiko rw’u Burayi kubera amasezerano n’u Rwanda ku bimukira

Apr 5, 2024 - 07:36

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yateguje ko guverinoma ye itazaha agaciro urukiko rw’u Burayi ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR), nirwongera kwitambika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Uru rukiko ni rwo rwahagaritse indege ya mbere yagombaga kujyana icyiciro cya mbere cy’abimukira mu Rwanda muri Kamena 2022. Hari hashize amezi abiri guverinoma z’ibihugu byombi zisinye aya masezerano.

Nyuma y’iki cyemezo, abarwanya iyi gahunda bajyanye ikirego mu nkiko zo mu Bwongereza, kugeza ubwo mu Ugushyingo 2023 Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko itashyirwa mu bikorwa kubera ko itubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Nyuma y’amezi atanu u Bwongereza n’u Rwanda bivuguruye aya masezerano, Sunak kuri uyu wa 3 Mata 2024 yatangaje ko ECHR niyongera kwitambika, igihugu cye kizitandukanya na yo.

Yagize ati “Nizera ko ibyateguwe byose byubahiriza inshingano mpuzamahanga zirimo iza ECHR, ariko nizera ko kuba abarinzi bo ku mupaka bari gukora ibishoboka ngo tubashe kugenzura abinjira bitemewe n’amategeko ari byo by’ingenzi kurusha kuba mu rukiko rwo mu mahanga.”

Iyi gahunda iracyari mu cyiciro cyo kuganirwaho n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko bayitora bwa nyuma, ari na ko guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zikomeje imyiteguro yo kuyishyira mu bikorwa.

Inteko Ishinga Amategeko ni yo guverinoma y’u Bwongereza yemera ko ifite ububasha bwo kwemeza cyangwa guhakana niba iyi gahunda yubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abimukira.

Uru rukiko rufite ububasha ku bihugu birimo u Bwongereza
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268