U Burusiya buravuga ko bwahanuye drones za Ukraine mu gitero gisa nko kwihorera muri Crimea

U Burusiya buravuga ko bwahanuye drones za Ukraine mu gitero gisa nko kwihorera muri Crimea
Ibisasu byinshi byaturikiye muri Criméa, nyuma y’igitero cya drone cya Ukraine muri ntara iri ku nkombe z’inyanja u Burusiya bwambuye Ukraine ku ngufu mu 2014.
Video yashyizwe kuri internet yerekana iturika bivugwa ko ryabereye hafi y’ububiko bwa peteroli mu mujyi wa Feodosiya uherereye mu majyepfo y’iburasirazuba.
Abayobozi b’u Burusiya bavuze ko indege zitagira abadereva 38 zarashwe. Ikiraro cya Kerch gihuza Crimea n’u Burusiya cyafunzwe by’agateganyo nkuko BBC ivuga.
Iki gitero kibaye mu gihe Ukraine ikomeje gusaba abafatanyabikorwa kongera ingufu mu gutanga intwaro.
Ingabo z’u Burusiya ziherutse gufata ahandi hantu muri Ukraine mu gihe Kyiv igowe no gukomeza kubonera ingabo zayo intwaro zakorerwa mu burengerazuba. Moscou yigaruriye mu kwezi gushize umujyi ukomeye wa Avdiivka.
U Burusiya ntacyo buratangaza ibwangiritse muri gitero giherutse cyibasiye Criméa, nubwo ababyiboneye bavuga ko bumvise amadirishya ajegajega na alarms z’imodoka zizasakuza. Kyiv ntabwo yemeje ko ingabo zayo zabigizemo uruhare.
Ku wa Gatandatu, drone y’u Burusiya yari yagonze igorofa mu mujyi wa Odesa muri Ukraine, ihitana byibuze abantu 10, barimo n’umwana w’amezi ane.
Kuri iki Cyumweru kandi, u Burusiya bwiteye akarere ka Kherson gaherereye mu majyepfo, mu gitero cyahitanye umuntu umwe abandi batatu barakomereka nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaza.