U Buhinde: Abantu barenga 121 bapfuye ubwo bari bagiye gusenga

Jul 3, 2024 - 17:11
 0  550
U Buhinde: Abantu barenga 121 bapfuye ubwo bari bagiye gusenga

U Buhinde: Abantu barenga 121 bapfuye ubwo bari bagiye gusenga

Jul 3, 2024 - 17:11

Abantu basaga 120 baguye mu mubyigano ukomeye wabaye ubwo abantu bari bagiye mu masengesho y’abahindu birangira bagwiriranye,bamwe barapfa abandi barakomereka.

Ibiro ntaramakuru ANI byatangaje kuri uyu wa gatatu,ko raporo y’abapolisi yavuze ko umubare w’abantu bapfiriye mu mubyigano w’abari bitabiriye umuhango w’idini ry’abahindu wikubye inshuro eshatu,uwatangajwe mbere.

Uyu mubyigano wabaye kuri uyu wa kabiri,ubwo abantu barenga ibihumbi 250 bari bitabiriye umuhango wa kidini mu karere kitwa Hathras muri leta ya Uttar Pradesh, nko mu birometero 200 uvuye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa New Delhi.

Amakuru avuga ko Polisi yari yatanze uruhushya rw’abantu 80.000 gusa ko aribo bagomba guteranira aho hantu nk’uko bigaragara mu nyandiko ariko byarangiye bagera ku 250.000 .

Nibura abantu 121 nibo bapfuye abandi 28 barakomereka nkuko ANI yabitangarijwe n’ubuyobozi.

Abapfuye barimo abagore 180 n’abana 7.

Abatangabuhamya bavuga ko abantu bagwiriranye biviramo bamwe gupfa kuko bagwiriye ikigega cy’amazi.

Umupolisi witwa Sheela Maurya w’imyaka 50 ,wari ku kazi ubwo uyu mubwirizabutumwa yahururzaga abantu,yagize ati:’Nta mwanya uhagije wari uhari, kandi abantu benshi baguye hejuru ya bagenzi babo." 

Abayobozi bavuze ko uyu mubyigano wadutse ubwo abasenga bageragezaga gufata ubutaka uyu mubwirizabutumwa yakandagiyeho, mu gihe abandi bo bavuze ko inkubi y’umuyaga yatumuraga ivumbi ariyo yateye ibi byose kuko benshi bagerageje kuyihunga. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06