Trump yavuze ko yiteguye kurya isheni

Jun 3, 2024 - 14:24
 0  172
Trump yavuze ko yiteguye kurya isheni

Trump yavuze ko yiteguye kurya isheni

Jun 3, 2024 - 14:24

Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yiteguye kujya muri gereza mu gihe Urukiko rwaba rufashe uyu mwanzuro, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’inyandiko mpimbano.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko Donald Trump ahamwa n’ibyaha 34 bifitanye isano no kuba mu 2006 yararyamanye na Stormy Daniels wakinaga filime z’urukozasoni, ariko agashaka kubihishira.

Trump ashinjwa kwishyura Daniels $130,000 ngo atazavuga ko mu 2006 bagiranye umubano wihariye watumye banakorana imibonano mpuzabitsina. Aya mafaranga Trump yayishyuye uyu mugore kugira ngo aya makuru atajya hanze bikazamubuza amahirwe yo kuyobora Amerika.

Biteganyijwe ko ku wa 11 Nyakanga mu 2024, aribwo Urukiko rutazatanga ibihano rwafatiye Donald Trump kubera ibi byaha yahamijwe.

Ku Cyumweru tariki 2 Kamena mu 2024, mu kiganiro Donald Trump yagiranye na Fox news yabajijwe ku cyo atekereza mu gihe yaba ahawe igifungo.

Mu gusubiza, Trump yavuze ko “Ntacyo bintwaye. Nabonye umwe mu banyunganira uriya munsi ari kuri televiziyo avuga ngo ‘oya ntabwo mushobora gukora perezida ibintu nk’ibi’ naramubwiye nti ntukajye ugira ikintu na kimwe wingingaho.”

Trump yakomeje avuga ko nubwo we yiteguye kujya muri gereza cyangwa gufungirwa mu rugo rwe, abamushyigikiye batazabyihanganira kandi batatuma biba.

Buri cyaha Trump yahamijwe gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ine, ariko ibyago by’uko ashobora gufungwa biri hasi cyane bitewe n’uburemere bw’ibi byaha.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461