Trump yatangaje ko naramuka abaye Perezida wa Amerika nta nurumiya ntarumwe igihugu kizongera guha Ukraine

Jun 25, 2024 - 14:22
 0  173
Trump yatangaje ko naramuka abaye Perezida wa Amerika nta nurumiya ntarumwe igihugu kizongera guha Ukraine

Trump yatangaje ko naramuka abaye Perezida wa Amerika nta nurumiya ntarumwe igihugu kizongera guha Ukraine

Jun 25, 2024 - 14:22

Mu gihe bimenyerewe ko Amerika isanzwe itera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho mu guhangana na Ukraine, Trump avuga ko mu gihe yaba atowe nta n’igiceri na kimwe yakongera kubona.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Hongrie/Hungary, Viktor Orban, usanzwe ari inshuti ye, aho yashimangiye ko Trump n’atorwa nta n’igiceri Ukraine yabona mu gihe yaba atorewe kuyobora indi Manda ya kabiri. 

Icyakora ngo igishoboka kugirango Amerika yongere kuba yatanga inkunga, ngo ni igihe uburayi nabwo bwatanga inkunga ingana n’iy’Amerika.

Ubwo yaganiraga na Times magazine, Trump Yagize ati’" Nta kintu nzatanga keretse Ubulayi butangiye gutanga imfashanyo ingana n’iyo dutanga”. 

Abarepubulika basanzwe batora bumva cyane Politiki yo kugabanya imfashanyo ya gisirikare. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Pew Research Center, bukaza kujya hanze ahagaragara ku wa 8 Gicurasi, bwagaragaje ko 49% by’Abarepubulika babajijwe bavuze ko Amerika ikoresha amafaranga menshi kuri Ukraine, ugereranije na 17% by’aba-Democrats. 

BBC igaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko Donald Trump wahoze ari umukuru w’igihugu wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, ashobora gutsindira indi manda mu matora y’umukuru w’igihugu ategekanijwe mu Ugushyingo(11), ahigitse Biden. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06