Tiwa Savage yamurikiye abanya-Nigeria filime ye igiye kujya hanze

Tiwa Savage yamurikiye abanya-Nigeria filime ye igiye kujya hanze
Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tiwatope Omolara Savage, wamamaye nka Tiwa Savage, yamurikiye abanya-Nigeria filime ye nshya yise “Water and Gari’’ mbere yo kuyishyira hanze.
Ibi byabaye nyuma kumurika iyi filime ye muri Amerika no mu Bwongereza. Igikorwa cyo kumurika iyi filime muri Nigeria cyabereye mu Mujyi wa Lagos kuri uyu wa Kane, aho ibyamamare bitandukanye byari byaje kumutera ingabo mu bitugu.
Mu bamushyigikiye harimo Osas Ighodaro, Hilda Baci, Darey Art-Alade, Toke Makinwa Dorcas Shola Dapson, Iyabo Ojo, Kiekie wari wakiriye ibyo birori, n’umuhungu wa Savage, Jamil wari umuri hafi.
Iyi filime ya Tiwa Savage, biteganyijwe ko isohoka mu buryo bwa rusange, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi.
Igaruka ku mukobwa witwa Aisha[iyi role ikinwa na Tiwa Savage] uba ari umuhanzi w’imideli uva muri Amerika akagaruka iwabo nyuma y’imyaka 10. Izanyuzwa kuri Amazon Prime.