Titi Brown yatangiye umushinga munini wa filime yahuriyemo na Nyambo ndetse n'ibyamamare bigezweho mu gukina filime mu Rwanda [VIDEO]

Feb 15, 2025 - 15:42
 0  248

Mu minsi yatambutse benshi bibazaga aho umubano wa Titi Brown na Nyambo werekeza, bamwe bakavuga ko batandukanye abandi bakabihuza n’uko ari uburyo bari gukoresha mu rwego rwo kumenyekanisha filime bahuriyemo.

Gusa kuri ubu kera kabaye aba bombi filime bahuriyemo igice cyayo kimwe cyamaze kujya hanze, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2025.

Iyi filime nto iba ivuga ku nkuru y’umukobwa Nyambo ubu warashakanye n’umugabo ukuze ndetse ufite amafaranga gusa akajya amuhoza ku nkeke anamuca inyuma ku bandi bakobwa.

Umushoferi Titi ubu utwara uyu umuryango mu modoka, abakunda Nyambo ndetse akaba ari na we umuburira ko umugabo we amuca inyuma.

Titi na Nyambo biza kurangira urukundo rwabo ruhamye nyuma y’uko Nyambo atandukanye n’umugabo we, agahita ajya kubana na Titi.

Mu kiganiro Titi Brown yagiranye na Ukweli Times yavuze ko agiye gukomeza gukora filime nkizi ntoya zigaruka ku buzima abantu babamo buri munsi.

Ati “Ni Short movies buri Episode izanjya iba ifite story yayo tuzajya dukora inkuru z’ubuzima abantu babamo buri munsi.”

Izi filime Titi azajya akora zikubiye mu cyo yise Titi Films.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06