The Ben yiyunze na Coach Gael nyuma y’igihe barebana ay’ingwe

The Ben yiyunze na Coach Gael nyuma y’igihe barebana ay’ingwe
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben, yatangaje ko yamaze kwiyunga na Karomba Gael uzwi nka Coach Gael nyuma y’igihe bombi barebana ay’ingwe.
The Ben yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ni ubutumwa bugira buti: "Ukongera guhura kw’abavandimwe. Reka twubake hanyuma twigarurire Isi."
Ubu butumwa bwari buherekeje amafoto ya The Ben ari kumwe na Coach Gael.
Mu mwaka ushize Producer Madebeats yatangaje ko ukurebana ay’igwe kwa The Ben na Caoch Gael bahoze ari inshuti magara kwaturutse ku ndirimbo ’Why’ uyu muhanzi yakoranye n’umunya-Tanzania, Diamond Platnumz.
Byavuzwe ko Coach Gael yashoye muri iyi ndirimbo amafaranga ari hagati ya $75,000 na $100,000; gusa birangira The Ben atayamwishyuye ari na ho umwuka mubi wabo waturutse.
Kuva mu myaka mike ishize The Ben yakunze kwibasirwa n’abantu batandukanye, bikavugwa ko ari Coach Gael wabakoreshaga kuugira ngo bamusebye.