The Ben n’umufasha we baserutse muri Uganda mu gitaramo cya Saint Valantin

The Ben n’umufasha we baserutse muri Uganda mu gitaramo cya Saint Valantin
Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben, yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, nyuma y’amasaha 18 yari ashize ategerejwe n’abamutumiye mu gitaramo cy’urwenya cyahuriranye no kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin.
The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Habibi’ yageze muri kiriya gihugu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024 ahagana saa cyenda, ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella ndetse na Babo bakoranye indirimbo yitwa ‘Go Low’.
Ibinyamakuru byo muri Uganda, byanditse ko The Ben yagombaga kugera mu Mujyi wa Kampala saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, ariko bitewe n’ibibazo bya tekinike indege yagize, yageze muri Uganda saa cyenda z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024.
Mu bihe bitandukanye, uyu munyamuziki yakoreye ibitaramo muri Uganda, kandi yakunze kumvikana avuga ko Uganda ahafata nko mu rugo.
Yitabiriye igitaramo "The Comedy Store UG Valentines Show" cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024 kibera ahitwa Uma Show Grounds, gisanzwe gitegurwa n'umunyarwenya uri mu bakomeye muri kiriya gihugu, Alex Muhangi.
Ni igitaramo aririmbamo nyuma y’abanyarwenya bagezweho muri iki gihe: Maddox, MC Mariachi, Madrat & Chiko, Maulana & Reign, Teacher Mpamire, Sammie & Shawa, Merry Heart Comedians, Uncle Mark, Shequin & Eva, G-Force Tenge Tenge, Kalela, Bree, Madrat, Chiki n'abandi.
Ku kibuga cy'indege cya Entebbe International Airport, The Ben yakiriwe n'abateguye iki gitaramo barimo Alex Muhangi, ndetse n'abandi biganjemo abakorera ibigo by'itangazamakuru.
Arahurira ku rubyiniro na Sheebah Karungi, umuhanzikazi umaze igihe kinini muri Uganda bakoranye indirimbo ‘Binkolera’.
Alex Muhangi washinze Comedy Store, aherutse kuvuga ko The Ben azakora igitaramo mu gihe cy’amasaha abiri ‘aho abafana be bazagira amahirwe yo gusabana nawe’.
Agiye gutaramira muri iki gihugu, nyuma yo gutanga ibyishimo muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2-3 Gashyantare 2024.
Uyu muririmbyi yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Give to me’, ‘Am in love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinsh.