Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo ntiyumva impamvu ingabo z’igihugu cye ziri gupfira muri Congo

Feb 16, 2024 - 22:19
 0  377
Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo ntiyumva impamvu ingabo z’igihugu cye ziri gupfira muri Congo

Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo ntiyumva impamvu ingabo z’igihugu cye ziri gupfira muri Congo

Feb 16, 2024 - 22:19

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yagaye umwanzuro igihugu cye cyafashe hamwe n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhangana n’umutwe wa M23.

Mbeki yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke muri Congo bizakemurwa n’ibiganiro bya politiki aho kuba igisubizo cya gisirikare.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y’umunsi umwe igisirikare cya Afurika y’Epfo gitangaje ko babiri mu basirikare cyohereje muri Congo bishwe n’igisasu cyarashwe mu kigo babamo, mu gihe batatu bahakomerekeye.

Thabo Mbeki yihanganishije imiryango y’abasirikare bitabye Imana, gusa agaragaza ko icyo barwanira kitumvikana kuko igisubizo cyacyo cyoroshye.

Ati “Igisubizo cya kiriya kibazo mu Burasirazuba bwa Congo ni icya politiki giterwa n’uko Guverinoma ya Kinshasa igomba kwemera ko abaturage bose ba Congo ari abenegihugu. Ni inshingano za Guverinoma ya RDC kubarinda bose.”

Thabo Mbeki waganiraga na Televiziyo ya SABC, yavuze ko umutwe wa M23 impamvu urwanira zumvikana, bityo ko icya ngombwa ari ugushakira ibisubizo izo mpamvu.

Ati “M23 uwaba ayiri inyuma wese ariko impamvu zayo ni ingenzi cyane kuko hari igice cy’abaturage ba Congo bo mu Burasirazuba bwa Congo badafite kirengera guhera mu bihe bya Mobutu wavuze ko Abanyamulenge [Rwandophones] atari abanye-Congo ahubwo ari Abanyarwanda.”

Mbeki yashimangiye ko Leta ya Congo icyo igomba gushyira imbere ari ukwirinda kuvangura abaturage bose bari ku butaka bwayo, kuko imipaka ibihugu bya Afurika bifite yose nta ruhare abanyafurika bagize mu kuyishyiraho.

Ati “Impaka yashyizweho n’abakoloni , ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wemeje guhera ushingwa ko imipaka iguma uko imeze bityo abisanze mu gice cya Congo bakaba inshingano za Guverinoma ya Congo.”

Si ubwa mbere Thabo Mbeki agaragaza ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo cyakemuka byoroshye, mu gihe Leta ya Kinshasa yaba ishyize imbere ibiganiro aho kuba intambara.

Nubwo ingabo za Afurika y’Epfo ziri gufatanya n’iza Congo, u Burundi, Tanzania, Malawi, imitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro, umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce twinshi twegereye umujyi wa Goma.

Thabo Mbeki yagaragaje ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bizakemurwa na Leta ya Congo binyuze mu biganiro
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268