Tanzania: Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu umugore azira gusambanya umwana w'umuhungu

Tanzania: Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu umugore azira gusambanya umwana w'umuhungu
Urukiko rw'ibanze rwa Mutwara, rwahanishije igifungo cya Burundu umugore witwa Asha Asmail , ufite imyaka 47 azira gusambanya umwana w'umuhungu ufite imyaka 15.
Ubwo umucamanza Lucas Jang'andu yasomaga imyanzuro y'urukiko kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mata 2024, yavuze urukiko rwasanze uwo mugore yarakoze icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu ufite imyaka 15, nyuma y'abatanga buhamya ndetse nuwo mwana wasabanyijwe ku ngufu mu buhamya yatanze.
Uru kiko rwagaragaje ko icyo cyaha uwo mugore usanzwe acuruza Capati na keki, yaragikoze muri Gashyantare 2023.
Umucamanza yisunze ingingo ya 156 mu gika cyaho cya mbere n'icyakabiri, mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha nshinja byaha, yavuze ko icyaha uwo mugore yakoze gihanishwa igifungo cya Burundu.