Tanzania: Umuyobozi w’Intara yatawe Muri yombi azira kwiha akabyizi ku ngufu Ku umunyeshuri wiga Muri Kaminuza

Jun 20, 2024 - 03:07
 0  168
Tanzania: Umuyobozi w’Intara yatawe Muri yombi azira kwiha akabyizi ku ngufu Ku umunyeshuri wiga Muri  Kaminuza

Tanzania: Umuyobozi w’Intara yatawe Muri yombi azira kwiha akabyizi ku ngufu Ku umunyeshuri wiga Muri Kaminuza

Jun 20, 2024 - 03:07

Muri Tanzania, uwayoboraga Intara ya Samiyu yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umunyeshuri. Uwatawe muri yombi ni uwitwa Dr Yahya Nawanda w’imyaka 46 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kuba yarafashe ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Mwanza.

Ibyo gufatwa kwa Dr Nawanda byatangajwe mu minsi ishize n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwanza, Mutafungwa Wilbroad, aganira n’itangazamakuru aho muri Mwanza.

Yagize ati,” Polisi yafashe Yahya Esmail Nawanda, wayoboraga Intara Samiyu, akekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa wiga kuri Kaminuza, amazina ye ntigomba gutangazwa”.

Uwo Komanda wa Polisi yavuze ko icyaha uwo muyobozi akekwaho cyo gufata ku ngufu, yagikoze ku itariki 2 Kamena 2024 mu masaha y’ijoro, ahitwa Rock City Mall mu Karere ka Ilemela.

Komanda Mutafungwa kandi yavuze ko mu gihe uwo Dr Nawanda arimo gukorwaho iperereza abazwa ibibazo, hari n’ibizamini byajyanywe gupimwa muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko icyo cyaha yaragikoze.

Ibyo byose ngo nibirangira dosiye ye izahita ishyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo ajye kwisobanura imbere y’urukiko, kuri icyo cyaha nk’uko uwo Komanda Polisi yakomeje abisobanura.

Umuyeshuri wafashwe ku ngufu we, ngo aracyari kwa muganga akurikiranwa n’abaganga nyuma y’ubunyamaswa yakorewe, ndetse anafashwa n’abahanga mu by’imitekerereze y’umuntu nk’uko byemejwe n’uwo muyobozi wa Polisi.

Yagize ati “Mbonereho nsabe abantu ntibagatangaze amakuru y’umuntu wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ngo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Kuko ibyo bikomeza kubabaza uwahohotewe. Nubundi aba yagize ibibazo, rero gukomeza gukwirakwiza amakuru ye, birashaho kumwangiza mu bitekerezo. Gutanga amakuru nk’aho bigira uburyo bikorwamo byubahiriza ubumuntu”.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461