Tanzania: Umusore mugahinda kenshi n'amarira menshi yakoze ubukwe nta mugeni kubera ko atatanze inkwano zari zasigaye

Aug 5, 2024 - 11:27
 0  394
Tanzania: Umusore mugahinda kenshi n'amarira menshi yakoze ubukwe nta mugeni kubera ko atatanze inkwano zari zasigaye

Tanzania: Umusore mugahinda kenshi n'amarira menshi yakoze ubukwe nta mugeni kubera ko atatanze inkwano zari zasigaye

Aug 5, 2024 - 11:27

Umusore witwa Edward Futakamba utuye mugace kitwa Mpanda mu ntara ya Katavi, yatunguye abantu ubwo yakoraga ubukwe nta mugeni bikaza kumenyekana ko yabasigayemo amashilingi ibihumbi 200 by'inkwano bari bamuciye.

Uyu musore ngo yateguye ubukwe n'umugore we bari basanzwe babana ndetse bafitanye n'umwana w'umukobwa ufite imyaka itatu.

Igihe cy'ubukwe ubwo cyari cyegereje, umusore yagiye kwa Sebukwe atanga inkwano yari yaciwe zingana na Miliyoni imwe n'ibihumbi maganabiri, ariko batanga Miliyoni hasigara ibihimbi maganabiri.

Umunsi w'ukwe wageze umusore ataratanga ya Mashilingi yasigaye, maze iwabo w'umukobwa banga ko umwana wabo ashyingirwa. 

Bitewe nuko imyiteguro yose y'ubukwe yari yararangiye kutegurwa, Umusore yafashe icyemezo cyo kujya gukora ubukwe nta mugeni uhari.

Bamwe mu batashye ubwo bukwe, babwiye itangazamakuru ko iwabo w'umukobwa aribo banze ko umukobwa wabo yashyingirwa bataratanga inkwano zasigaye.

Umwe yagize ati" Nari muri Komite itegura ubukwe, igihe cyarageze maze batubwira ko umukobwa atari buboneke kubera ko batari batanga ibihumbi 200 byasigaye by'inkwano, ibyo bimaze kuba umusore yahisemo kuza gukora ubukwe nta mugeni kuko n'ubundi ubukwe bwari bwaramaze gutegurwa."

Gusa ntabwo higeze hatangazwa niba uwo mugore azasubira ku mugabo we nacyane ko nubundi bari basanzwe babana cyangwa niba yahisemo gukomeza kwibera iwabo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06