Tanzania: Umugabo yatawe muri yombi igitaraganya azira kunenga Leta iyobowe na Samia

Tanzania: Umugabo yatawe muri yombi igitaraganya azira kunenga Leta iyobowe na Samia
Uwitwa Kenedy Mwamulima, yatawe muri yombi na Polisi azira kunenga Leta iyobowe na Perezida Samia yifashishije urubuga rwa Tik tok.
Uyu mugabo utuye mu Ntara ya Mbeya, biravugwa ko yafashwe n'abantu bataramenyekana ariko bikekwa kwa yaba ari Polisi ya mutwaye.
Amakuru avuga ko uwo mugabo amaze iminsi itanu atawe muri yombi ariko kuva yafatwa ntabwo umuryango we uzi aho aherereye.
Uwo mugabo ngo yari aherutse kunenga bamwe mu bayobozi muri leta barimo abadepite ndetse na Perezida w'inteko ishinga mategeko Dr Akson Tulia hamwe n'abajyanama bo muri iyo Ntara ya Mbeya, yifashishije urubuga rwa Tik tok .
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania, yasabye leta gukora ibishoboka byose ikarekura uwo mugabo kuko ngo ari uguhutaza uburenganzira bwa kiremwa muntu.
Paul Makonda uherutse kugirwa Umuyobozi w'intara ya Arusha, aherutse kuvuga ko hari bamwe mu bayobozi barimo n'abaminisiti batanga amafaranga bakayaha abantu ngo batuke Perezida Samia bakoresheshe Imbuga nkoranyambaga.
Makonda yari yavuze ko nibatareka izo ngeso mbi, guhera kuri uyu wambere tariki ya 15 Mata 2024 ari butangire kuvuga amazina yabo bayobozi bariho bakora ibyo bikorwa byo gutuka Perezida Samia.