Tanzania: Umugabo yakubiswe n’inkuba nyuma yo kumenya ko umwana atari uwe aruko bagiye gushyingura

Apr 17, 2024 - 12:35
 0  378
Tanzania: Umugabo yakubiswe n’inkuba nyuma yo kumenya ko umwana atari uwe aruko bagiye gushyingura

Tanzania: Umugabo yakubiswe n’inkuba nyuma yo kumenya ko umwana atari uwe aruko bagiye gushyingura

Apr 17, 2024 - 12:35

Umugabo yabaye nkumuntu ukubiswe n'inkuba nyuma yo kubuzwa gushyingura umwana yitaga ko ari uwe, nyuma yaho umugore we amubwiye ko uwo mwana atari ntasano bafitanye.

Mu minsi ishize muri mu Ntara ya Arusha, ibisi yari itwaye abanyeshuri ku ishuri,  yarengewe n'umuvu w'amazi waturutse ku mvura nyinshi imaze igwa mu bice bitandukanye by'igihugu,  maze ihitana ubuzima bw'abanyeshuri barindwi.

Muri iyo mpanuka harimo umwana ufite se witwa Mauridi Kitenge witabye Imana, ubwo bari biteguye kujya gushyingura, yatunguwe no kubwirwa n'umugore we ko uwo Nyakwigendera atari umwana we. 

Mauridi yagize ati" twari mu myiteguro yo kujya gushyingura hanyuma ntungurwa no kumva umugore ambwira ngo ntabwo uribujye gushyingura kuko uriya mwana ntabwo yari uwawe ntasano mufitanye, kandi mu byukuri n'umunsi avuka ninjye wahaye abaganga amazina y'umwana ariko natunguwe no kubwirwa ko uriya mwana atari uwange." 

Ikinyamakuru cyatangaje iyi nkuru , cyavuze ko uwo mugabo yashenguwe no kumva inkuru ebyiri zagahinda harimo urupfu rw'uwo mwana ndetse no kumva indi nkuru mbi yuko Nyakwigendera atari umwana we. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06