Tanzania: Umugabo yafunzwe azira kwishimuta

Sep 5, 2024 - 11:07
 0  210
Tanzania: Umugabo yafunzwe azira kwishimuta

Tanzania: Umugabo yafunzwe azira kwishimuta

Sep 5, 2024 - 11:07

Umusore witwa Ramadhan Shaban uzwi nka Koca, utuye mu ntara ya Kigoma, yatawe muriyombi na Polisi azira kwishimuta ngo ababyeyi bamwoherereze Amashilingi.

Uyu Ramadhan yatawe muri yombi nyuma yogushaka abashuti be maze akababwira ko agiye guhamagara iwabo ababwire ko hari abantu bamushimuse, kandi kugirango bamurekure bagomba kohereza Amashilingi.

Komando wa Polisi muri Kigoma Filemon Makungu, yavuze kuri uyu wa gatatu 4 Nzeri 2024, aribwo Ramadhan yatawe muri yombi nyuma yo guhamagara ababyeyi be akababwira ko yashimuswe kandi abamufite kugirango bamurekure agomba kutanga Miliyoni 2.5. 

Uyu Muyobozi wa Polisi yakomeje avuga ko uwo Ramadhan yakomeje guhamagara ababyeyi ababwira kohereza ayo mashilingi vuba, kubera ko abantu ba mushimuse bashora guhita bamwica. 

Ababyeyi ba Ramadhan bahise bahamagara Polisi bayimenyesha ibyicyo kibazo, maze iperereza rihita ritangira. 

Nyuma y'amasaha make Polisi yagiye kubona ibona ababyeyi buwo Ramadhan baje kuri Polisi barikumwe n'uwo muhungu wabo bavuga ko bamusanze ahantu yihishe, bityo ko yashaka amashilingi nyamara ntamuntu wigeze amushimuta.

Uwo Ramadhan yahise afungwa mu gihe iperereza rigikomeje ndetse nabasore babiri bari bafatanyije muri icyo gikorwa bose bahise batabwa muriyombi. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06