Tanzania: Umugabo arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica umugore we amuziza ubutumwa yasanze muri telefone

Tanzania: Umugabo arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica umugore we amuziza ubutumwa yasanze muri telefone
Umugabo yishe umugore we nyuma yaho asanze ubutumwa bugufi muri Telefone yandikiwe n'unundi mugabo maze asiga urwandiko ku buriri buvuga ko yananiwe kwihanganirwa iyo SMS.
Polisi mu gace ka Bomang'ombe mu karere ka Hai, mu Ntara ya Kilimanjaro barahigisha uruhindu umugabo wasize wishe umugore we agasiga urupapuro yanditse avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma yo kunanirwa kwihanganira ubutumwa bugufi (SMS) yasanze muri Telefone y'uwo mugore we agahita amwica.
Aya makuru yemeje n'umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara ya Kilimanjaro witwa Simoni Maigwa , wavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye tariki ya 3 Mata 2024.
Yagize ari" Amakuru y'ibanze aturuka kuri Polisi bakoze iperereza, avuga ko uwo mugabo utatangajwe amazina ye, yishe umugore we yarangiza agasiga urwandiko ku buriri avuga ko nyuma yokubona ubutumwa bugufi muri Telefone y'umugore we, yananiwe kwihangana maze afata icyemezo cyo kumwica arangije ahita afata umwana we amusiga mu baturanyi ahita acika atyo .
Andi makuru yatanzwe n'umwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze, avuga ko uwo mugabo n'uwo mugore we bari basanganywe amakimbirane kuko ngo bari baranatandukanye ariko mu minsi mike babonye umugore agarutse bagira ngo bariyunze bikaba birangiye umugabo amuhitanye.