Tanzania: Stade ya Arusha ishobora kwitirirwa Perezida Samia Saluhu

Tanzania: Stade ya Arusha ishobora kwitirirwa Perezida Samia Saluhu
Stade nshya iteganywa kubakwa mu Mujyi wa Arusha, byitezwe ko izitirirwa Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan.
Imirimo yo kubaka iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 30 bicaye neza, izatangira muri Mata ndetse byitezwe ko ari imwe mu zo Tanzania izifashisha ubwo yo na Uganda na Kenya bizaba byakira Igikombe cya Afurika mu 2027.
Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe Umuco, Ubugeni na Siporo, Gerson Msigwa, yabwiye Wasafi Radio ko ibijyanye no kuba yakwitirirwa Perezida Samia bizaba ari umwanzuro we.
Ati "Twatanze iri zina mu rwego rwo guca agaciro umusanzu wa Perezida Samia muri siporo, ubugeni n’umuco, aho Tanzania yageze ku iterambere rigaragara."
Iyi stade izubakwa mu gace ka Olmonti Ward ku buso bwa hegitari 14,6 ndetse byitezwe ko imirimo izatwara hagati y’amezi 18 na 24.
Msigwa yakomeje agira ati "Perezida Samia Saluhu Hassan naramuka yemeje ubusabe bwacu, stade niyuzura izamwitirirwa."
Yongeyeho ko kuvugurura Benjamin Mkapa Stadium biri kugenda neza i Dar es Salaam ndetse byitezwe ko imirimo izarangira ku wa 24 Kanama uyu mwaka.
Ati "Imyanya yose uko ari ibihumbi 60 izasimbuzwa, hashyirwemo intebe nshya. Kuvugurua nibirangira, stade ifite isura yihariye."
Msigwa yatangaje ko kuvugurura iyi stade bizatwara agera kuri miliyari 31 z’Amashilingi ya Tanzania.
Uretse Benjamin Mkapa Stadium yitiriwe nyakwigendera wabaye perezida wa gatatu, izindi stade zitiriwe abayoboye iki gihugu ni Kambarage Stadium i Shinyanga, yitiriwe Julius Kambarage Nyerere wabaye perezida wa mbere wa Tanzania ndetse na Ali Hassan Mwinyi Stadium iri i Tabora, yitiriwe Ali Hassan Mwinyi wabaye perezida wa kabiri.

