Tanzania: Mugahinda n'ikiniga Visi Perezida wa CHADEMA Tundu Lisu arigukorerwa iyicarubozo

Aug 13, 2024 - 20:46
 0  265
Tanzania: Mugahinda n'ikiniga Visi Perezida wa CHADEMA Tundu Lisu arigukorerwa iyicarubozo

Tanzania: Mugahinda n'ikiniga Visi Perezida wa CHADEMA Tundu Lisu arigukorerwa iyicarubozo

Aug 13, 2024 - 20:46

Visi Perezida w'Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lisu ariho arakorerwa iyicarubozo n'umuyobozi wa Polisi mu Karere aho bamuzaniye imiti yokunywa uwo muyobozi akayimena ngo ariho arigira umunyabwenge.

Guhera kucyumweru nibwo muri Tanzania humvikanye inkuru y'Urubyiruko nabamwe mu bayobozi bo mu ishyaka CHADEMA batangiye gutabwa muriyombi aho bivugwa ko bari bateguye imyigaragambyo, ni mugihe urwo rubyiruko ruvuga ko bari bagiye kwizihiza umunsi mukuru w'urubyiruko.

Kuri uyu wambere nibwo bamwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka barimo Perezida Freeman Mbowe, umunyamabanga Mukuru John Mnyika, Visi Perezida Tundu Lissu n’abakuriye urubyiruko batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bibangamiye ituze rya rubanda

Amakuru avuga ko Visi Perezida Tundu Lisu yatangiye gukorerwa iyicarubozo n'umuyobozi wa Polisi aho ngo bamuzaniye imiti yo kunywa hanyuma uwo Muyobozi wa Polisi mu karere agahita ayimena avuga ko Tundu Lisu yigira umunyabwenge.

Polisi yahise ikorana ikiganiro n'itangazamakuru maze ivuga ko ariho bamwe mu bayobozi bari batawe muriyombi batangiye kurekurwa ari uko batanze ingwate, ariko hakaba nabandi batararekurwa kubera ko batijuje ibisabwa.

Polisi yari yatangaje ko abantu 520 aribo bari batawe muriyombi bazira gushaka gukora imyigaragambyo .

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06