Tanzania: Kigingi w'umunyarwanda na Shoferi we bafunzwe bazira kwica umushoferi mugenzi wabo bamuziza ko y'abanyuzeho

Tanzania: Kigingi w'umunyarwanda na Shoferi we bafunzwe bazira kwica umushoferi mugenzi wabo bamuziza ko y'abanyuzeho
Shoferi witwa Gasper Roman w'imyaka 25 hamwe na Kigingi we w'umunyarwanda witwa Fabris Jema, nawe ufite imyaka 25, batawe muri yombi kuri uyu wa kane 5 Nzeri 2024, ni nyuma yaho uyu Gasper Roman w'umushoferi yagiranye amakimbirane n'undi mushoferi agahita amukubita icyuma mu mutwe agahita yitaba Imana.
Mu kiganiro n'itangazamakuru Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara witwa Ahmed Makarani, yavuzeko intandaro yatumye uyu mushoferi witwa Gasper Roman usanzwe utwara ikamyo yica mu genzi byaturutse ku makimbirane.
Yagize ati" mu iperereza ry'ibanze ryerekanye ko Nyakwigendera Idd Salehe, yashatse kubisikana na Gasper Roman, ibi bizwi nko kudepansa. Maze Gasper Roman ahita ahagarika imodoka kuko uwo Seleman yari yakojeje ku modoka ya Gaspar, Gasper yahise asanga uwo Seleman maze batangira intonganya, nibwo Gasper Roman yahise afata icyuma cyari mu modoka ahita agikubita Seleman mu mutwe ahita yitaba Imana".
Polisi yahise ita muri yombi uwo Shoferi Gasper Roman hamwe na Kigingi we w'umunyarwanda Fabris kugirango batangira gukorwaha iperereza.