Tanzania: Haravugwa abantu bataramenyekana aho bigera nijoro bakajya kuryama hejuru y’imva

Tanzania: Haravugwa abantu bataramenyekana aho bigera nijoro bakajya kuryama hejuru y’imva
Muri Tanzania mu ntara ya Mbeya, haravugwa abantu bataramenyekana aho bigera nijoro bakajya kuryama hejuru y’imva., bakagenda basize amashuka biyorosa.
Abaturage batuye hafi yayo marimbi, babwiye kimwe mu gitangazamakuru ko batewe impungenge n’abantu basigaye bitwikira ijoro bakaza kurara hejuru y’imva bakiyorosa bwacya mu gitondo bagahita bagenda basize amashuka yabo
Mu mafoto icyo kinyamakuru cyashinze hanze, agaragaza amashuka afite ibara ry’umutuku ndetse n’umukara ari hejuru y’imwe mu mva ziri muri ayo marimbi.
Umwe mu baturage uturiye hafi yayo marimbi yagize ati” Twebwe dutewe impungenge n’abantu tutazi bafashe amarimbi bakayagira (Geto) Icumbi ryo kuryamamo, kuburyo mu gitondo iyo uhageze usanga n’amashuka biyorosa ahari “
Gusa ntabwo haramenyekana abo bantu bitwikira ijoro bakaza kurara kuri izo mva kuburyo banasiga amashuka yabo biyorosa.