Tanzania: Habaye impanuka ikomeye cyane ihitana Musenyeri na Padiri

Tanzania: Habaye impanuka ikomeye cyane ihitana Musenyeri na Padiri
Muri Tanzania haravugwa inkuru yincamugongo aho Musenyeri w'itorero ry'Abangirikani rizwi nka (KKKT) Kanisa la Kiinjili la Kilutheri Tanzania, witwa Chediel Sendoro wayoboraga Diyoseze ya Mwanga, hamwe na Padiri muri kiriziya Gaturika witwa Nicolaus Ngowi. Bitabye Imana baguye mu mpanuka y'imodoka.
Izi mpanuka zabaye mu bihe bitandukanye kuri uyu wakabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, aho Musenyeri Chediel yitabye Imana ubwo imodoka yari atwaye yagonganaga n'ikamyo ubwo yavaga mu gace kitwa Himo yerekeza aho atuye muri Mwanga.
Ni mu gihe Padiri Nicolaus Ngowi, yitabye Imana nyuma yaho imodoka yari atweye igonganye n'ibisi itwara abagenzi yitwa Kilenga, ubwo uwo mupadiri yari avuye ahitwa Kiruru yerekeza mu karere ka Mwanga aho yari agiye gusura Umuryango.
Nyuma yizo mpanuka, inzego zirimo na Polisi zahise zitangira iperereza ngo hamenyekane icyateye izo mpanuka zahitanye ubuzima bwabo bakozi b'Imana.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa abandi baba baguye muri izo mpanuka cyangwa umubare w'abakomeretse.
Abinyujije kurubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Perezida Samia yashenguwe bikomeye n'urupfu rwabo bakozi b'Imana, ndetse anihanganisha imiryango yabo.