Tanzania: Abana babiri batunguye abaganga kubera ibiro byabo

Tanzania: Abana babiri batunguye abaganga kubera ibiro byabo
Muri Tanzania haravugwa inkuru y'abana babiri bavukana umwe afite imyaka 7 arapima ibiro 76 n'imugihe mu genzi we ufite imyaka 6 nawe apima ibiro 62, nyuma yokugezwa ku bitaro bikuru bya Muhimbiri abaganga batunguwe no kubona ubwo bunini bwabo bana ukurikije imyaka bafite.
Abo bana umwe yitwa Imani afite imyaka 7 apima ibiro 76 n'imugihe murumuna we w'umukobwa witwa Gloria ufite imyaka 4 apima ibiro 62.
Ababyeyi baba bana bavuga ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwabana babo nacyane ko ari abakene.
Ubwo abo bana bagezwaga ku bitaro bikuru bya Muhimbiri kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, itsinda ry'abaganga ryakiriye ababana ryavuze ko ryatunguwe nokubona ubunini bwabo bana maze bahita batangira gukora ibizamini byose kugirango barebe igitera ukwiyongera kw'ibiro byabo.
Iryo tsinda ry'abagaga ryahise ritangaza ko usibye ibipimo bizakorerwa abo bana, hazafatwa n'ibizamini by'ababyiyi babo bana kugirango bihuzwe n'ibizamini byabo bana babo harebwe intandaro y'ibyo biro ndetse bahise batangira guha abo bana amafunguro yihariye.