Tanzania: Abageni bagendaga hejuru y'imigongo y'abagore bavugishishe benshi

Tanzania: Abageni bagendaga hejuru y'imigongo y'abagore bavugishishe benshi
Muri Tanzania haravugwa inkuru idasazwe yavugishije benshi amangambure, ubwo abageni bari bamaze gusezerana mu rusengero, ubwo basohokaga bakoze akarasisi bagendera hejuru y'imigongo y'abagore bari baryamye bubitse inda.
Ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru ntabwo kigeze kivuga igihe ibi byabereye ndetse nagace kaho abo bageni basezeraniye, kuko ari Video yakwirakwijwe kurubuga rwa Instagram.
Abo bageni Humphrey na Monica, ubwo bari bamaze gusezerana mu rusengero, mu gusohoka bakoze akarasisi bagendera hejuru y'abagore bari baryamye bubitse inda, maze abo bageni bagakandagira hejuru ku migongo yabo batambuka.,
Amakuru avuga ko, ubwo abo bageni batambukaga ku migongo y'abo bagore, harimo ngo abatakaga abandi bakaniha kubera kubabara.
Hari nabavuze ko ibyo bariya bageni kazoze ari ukwigana umuco wo muri bimwe mu bihugu harimo na Marqueses mu gihugu cy'Ubufaransa aho aribo bakora ibyo bariya bageni bakoz
Ubwo iyo Video yajyaga ahagaragara, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuze ko ibyo bariya bageni bakoze ari Ugutesha agaciro Abagore.