STT: Guverineri wa Bank nkuru y'igihugu, BNR John Rwangombwa yasobanuye neza ibyayo

Mar 21, 2024 - 20:34
 2  1056
STT: Guverineri wa Bank nkuru y'igihugu, BNR John Rwangombwa yasobanuye neza ibyayo

STT: Guverineri wa Bank nkuru y'igihugu, BNR John Rwangombwa yasobanuye neza ibyayo

Mar 21, 2024 - 20:34

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa araburira abanyarwanda bayobotse uburyo bwa STT (SuperFree to Trade) kuko butanditse nk’ubucuruza imari.

Hamaze iminsi mu Rwanda humvikana uburyo bugiye butandukanye abantu bakoreramo amafaranga kuri murandasi, ubwo buryo bugaragaza ibyangombwa bitangwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, kugira ngo byizerwe n’ababigana.

Muri ubwo buryo hari ubumaze kwamamara cyane nka STT, aho uwabugiyemo asabwa gutanga amafaranga nk’umugabane uzajya umwungukira buri munsi ingano y’amafaranga yagenwe bitewe n’umugabane w’amafaranga yaguze.

Kuri uyu wa Kane Tariki 21 Werurwe 2024, ubwo BNR yagarukaga ku myanzuro ya Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagarutse kuri ubwo buryo bwa STT.

Guverineri wa BNR avuga ko hari uburiganya bwinshi buba buri inyuma y’ubu bucuruzi burimo na STT, aho agira inama Abanyarwanda kuyirinda ndetse n’ibindi bigo byose bikora nka yo.

Yagize ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”

Rwangombwa yagarutse ku byo kuba STT yanditswe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, gusa ahamya ko kuba yanditse bitavuze ko ifite uburenganzira bwo gutanga serivisi itanga.

Ati: “Buri gihe iyo tuvuze kuri ibi abantu baravuga ngo ariko banditse muri RDB, ariko reka mbwire abaturage ko buri muntu wese ushaka gutanga serivisi ifite aho ihuriye n’imari, ahabwa uruhushya na BNR cyangwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA).”

Akomeza agira ati: “Kubona uruhushya rwa RDB baragenda gusa bakiyandikisha nk’ikigo cy’ubucuruzi, ariko iyo ufite aho uhuriye na serivisi z’imari uhabwa uruhushya na BNR cyangwa CMA, niba abo bantu badafite uruhushya rutangwa na rumwe muri izo nzego, sigaho wishoramo amafaranga.”

Guverineri kandi agira inama abanyarwanda yo kugendera kure ubu bucuruzi ko nta muntu wakize mu ijoro rimwe nk’uko bumwe muri ubwo buryo bubibizeza.

Ati: “Ndagira abantu inama yo kwirinda ibi bigo bikora ubujura bibizeza gukira mu ijoro rimwe, ntabwo bishoboka uzahomba amafaranga kandi ni wowe wo kwirengera ingaruka […] nujya muri ibi uzamenye ko ugiye kubura amafaranga yawe.”

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501