Sprots: Haruna na Migi mu bitezwe mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Pre- Season Tournament

Sprots: Haruna na Migi mu bitezwe mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Pre- Season Tournament
Imikino ihuza amakipe atandukanye ari mu biruhuko imaze kumenyerwa nka ’Agaciro Pre- Season Tournament’ izaba ikinwa ku nshuro ya gatatu uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024.
Iri rushanwa rizabera ku bibuga bya Kigali Pele Stadium na Mumena, rigiye guhuriza hamwe amakipe 16 azaba ahatanira igikombe aho abakinnyi akenshi bayagaragaramo biganjemo abasanzwe bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho baryifashisha nko gukomeza kwitegura imikino ikomeye nkuko Sindayigaya Ramadhan utegura ino mikino yabitangaje.
Yagize ati: “Ni imikino dutegura mu rwego rwo gutuma abanyarwanda batagira ubwigunge nyuma y’isozwa rya shampiyona ndetse no gutuma abakinnnyi batagira ibindi bibahuza byatuma basubira inyuma mu mwaka ukurikiye wa shampiyona.”
“Ni imikino iba irimo ishyaka rikomeye aho abakinnyi baba bahatana bakanahangana hagati yabo kuko amakipe aba yarashinzwe hagendewe ku buryo basanzwe babana”.
Mu makipe azagaragara muri iri rushanwa harimo ikipe ya Gatoto FC yegukanye igikombe giheruka hakaza We Never Know, ikipe bita iy’aba Rasta igaragaramo abarimo Kwizera Olivier uba ukina imbere na Hakizimana Bonheur wa Rayon Sports, mu gihe ikipe ya Brazil y’abakinnyi bakomoka i Rubavu nka Haruna Niyonzima na Jacques Tuyisenge ari indi yo kwitega.
Irushanwa ry’uyu mwaka rikaba rizakinwa mu matsinda ane aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane maze abiri ya mbere akazahita abona itike ya ¼. Uretse ibihembo bizahabwa amakipe yabaye aya mbere, kuri buri mukino hazaba hari n’itsinda ry’impuguke ryo guhemba abitwaye neza ku mukino n’umunyezamu wahize abandi.
Imikino y’uyu mwaka hifujwe ko yakinirwa mu ntara ku bibuga bya Bugesera na Muhanga ariko kugeza magingo aya ntabwo biremezwa ijana ku rindi ko hari izahajyanwa.
Uko amatsinda ahagaze muri Agaciro Pre-Season Tournament
A
- Gatoto FC
- Special Team FC
- Étoile Filante FC
- Ramjaane FC
B
- Pogba Foundation FC
- T.Rwanda FC
- Ubumwe Grande Hotel FC
- Royal Sport FC
C
- We Never Know FC
- Golden Generation FC,
- Kacyiru FC
- KIAC FC
D
- Brazil& Friends
- Football DNA
- Travel Agency Line FC
- Kimonyi FC



