Sobanukirwa neza impamvu zirenga 3 zituma hari abagore basama kandi baraboneje urubyaro

Sobanukirwa neza impamvu zirenga 3 zituma hari abagore basama kandi baraboneje urubyaro
Nyiramana [izina twarihinduye] ni umugore wo mu Karere ka Rwamagana avuga ko ubwo yabyaraga umwana we wa kabiri, yamusamye yari yaraboneje urubyaro, akoresheje uburyo bw’urushinge rw’amezi atatu.
Uyu mubyeyi avuga ko byatumye yibaza ko umuganga ashobora kuba yaramuteye umuti warangiye kuko atiyumvisha ukuntu yasamye kandi yari yaraboneje urubyaro.
Uyu kimwe n’abandi benshi bo hirya no hino mu gihugu bahuriza ku kuba baba baraboneje urubyaro ariko bikarangira basamye. Ibi bituma hari abakeka ko uburyo bwo kuboneza urubyaro buhari mu Rwanda butizewe.
Umuganga ushinzwe serivisi zo kuboneza urubyaro mu bitaro by’Akarere ka Huye bizwi nka Kabutare, Muteteri Jeanne, yavuze ko koko hari abantu benshi basama kandi baraboneje urubyaro, asobanura impamvu eshatu zibitera.
Ati “Iya mbere bishobora guterwa n’uko ubwo buryo yakoresheje bwaturutse mu ruganda. Mu Rwanda nta buryo na bumwe dufite bwizewe 100% mu gukora, wenda buba bukora 99.5%, 99.9% urumva ya zeru n’ibice iburaho byanga bikunda hari uwo bizagwaho.’’
Muteteri yavuze ko impamvu ya kabiri bishobora guterwa n’umuntu ku giti cye utubahiriza isaha yo kunyweraho umuti, ugasanga ayinywa amasaha atandukanye bigatuma mu mubiri we habamo impinduka.
Ati “Reka mfate urugero nk’ibinini, umubyeyi uramubwiye uti ni ugufata ikinini kimwe ku munsi ku isaha imwe idahinduka, we yatangira kubifata akibagirwa, urumva niba yibagiwe isaha afatira imiti bishobora gutuma asamira kuri bya binini.’’
Muteteri yavuze ko impamvu ya gatatu ishobora guturuka ku muganga wamuhaye iyo miti.
Ati “Reka mfatire urugero ku rushinge, umuganga ashobora kuvoma umuti ntawumaremo neza ni urugero, niba atawumazemo neza kandi agashinge gateganyirijwe amezi atatu bivuze ngo amezi abiri n’igice umuti uzaba waramushizemo bibe byatera ko yarusamiraho.’’
Muteteri yavuze ko abavuga ko baba batewe imiti yarangije igihe atari byo ngo kuko uburyo bukoreshwa mu Rwanda bwose buba bwakurikiranywe neza kandi bwizewe.
Uyu muganga yagiriye inama ababyeyi yo kujya bakurikiza inama bahawe n’abaganga bakanywera ibinini ku gihe kandi bakirinda ko amasaha babinywera ahindagurika. Yavuze ko abaganga nabo basabwa kubika neza imiti no gukurikirana neza abo bashinzwe.
Kuri ubu uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa mu Rwanda ni bubiri, uburyo bwa mbere ni uburyo bwa gakondo harimo kwifata umuntu ari mu gihe cy’uburumbuke, kwiyakana, urunigi no gukoresha agakingirizo. Uburyo bwa Kabiri ni uburyo bugezweho burimo agashinge, ibinini, agapira n’ubundi bwinshi.