Sobanukirwa impamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko

Dec 5, 2023 - 01:48
 0  943
Sobanukirwa impamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko

Sobanukirwa impamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko

Dec 5, 2023 - 01:48

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2008, no mu iteka rya Ministiri w’ubuzima rya 2019,bigaragara ko gukuramo inda cyangwa kuyikuriramo undi bitemewe ndetse ubikoze ahanwa n’amategeko, gusa harimo ingingo ziteganya ukutaryozwa iki cyaha mu gihe byaba bikozwe hari impamvu zifatika kandi ubikoze yabiherewe uburenganzira n’urukiko.

Iri tegeko ryahinduwe hagamijwe kugabanya impfu z’abagore n’abakobwa bikuriragamo inda mu buryo butanoze , bikabakurizamo impfu zahato nahato ,uburwayi bwo muri nyababyeyi ,kuva bikabije no kubura urundi rubyaro burundu.

Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye, ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bantu bamwe .

Elliance ukora mu mategeko yatangaje ko kuva itegeko ryo gukuramo inda ryahinduka habayeho impinduka nziza zigaragara kuko mbere ya 2018 bagisaba impapuro zo mu rukiko hafashwaga abaturage bacye cyane Aho kuva mu mwaka wa 2012- 2018 bakiriye abantu barindwi (7) gusa naho kuva 2022-2023 itegeko rimaze guhindurwa bakiriye abagera ku 1959 kugeza mu kwezi Kwa 6 Kwa 2023.

Yakomeje avuga ko iri tegeko ryahinduwe hagamijwe kugabanya impfu zabikuriragamo inda mu buryo butanoze ku babyeyi cyangwa abakobwa kuko mbere bari bamaze kugira umubare munini wabitaba Imana bakuramo inda ugera ku 1071 naho Aho itegeko rivuguriwe ubu bageze kuri 203 gusa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima bw’imyororokere (UNFPA) umuryango ufite uruhare mu kugabanya impfu z’ababyeyi hamwe na DR Annicet NZABONIMPA mu kiganiro n’itangazamakuru bagaragaza ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe bitewe n’impamvu zikurikira:

1 Kuba uwatewe inda ari umwana uri munsi y’imyaka 18 y’ubukure.

2 Kuba uwatewe inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3 Kuba uwatewe inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4 Kuba uwatewe inda afitanye isano ya hafi n’uwayimuteye kugera ku gisanira cya kabiri.

5 Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite

Ese gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko bikorwa bite?

Ku mwana utaragira imyaka 18 y’ubukure aherekezwa n’ababyeyi be mu gihe agiye gushaka serivisi yo kugurirwamo inda.

Iyo inda irengeje amezi 5 ntabwo bemewe kuyikuramo, keretse mu gihe muri ecographie bigaragara ko umwana afite ibibazo bikomeye ndetse ashobora kuzavukana ubumuga bukabije.

Mu gihe ushaka gukurirwamo inda ,yahuye n’ibyo bibazo byavuzwe hejuru , muganga ntabwo yemerewe kwanga kuyimukuriramo, cyangwa kukubaza ibijyanye n’iyo nda.

Mbere y’uko muganga atangira igikorwa cyo gukuramo inda, hari form (impapuro) nyiri ugukurirwamo inda abanza kuzuza yemezako izindi ngaruka zabaho nyuma azazirengera.

Ese amategeko avuga iki ku muntu wikuriyemo inda cyangwa ufashije undi kuyimukuriramo atabyemerewe?

Ingingo ya 162 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy‟amategeko ahana ivuga ko Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n?ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 163 yo ivuga ko umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5). Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho Ingingo ya 164 ivuga ko iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461