Siniya Kwifarashi niwe wambere utoranyijwe kurwego mpuzamahanga nk’umusobanuzi wa filime uhiga abandi mu Rwanda mubihembo bitangirwa mugihugu cy’Ubuhinde

Siniya Kwifarashi niwe wambere utoranyijwe kurwego mpuzamahanga nk’umusobanuzi wa filime uhiga abandi mu Rwanda mubihembo bitangirwa mugihugu cy’Ubuhinde
Siniya Kwifarashi ni umwe mubasobanuzi beza mu Rwanda ndetse akomeje kwigaragaza cyane kubera ubuhanga afite mugukura filime ziri mundimi z’amahanga azishyira mu kinyarwanda, bimwe bita “Agasobanuye”
Uyu musore ufite ijwi rikundwa na benshi mubakunzi b’udusobanuye, yabaye umunyarwanda wambere utoranyijwe kurwego mpuzamahanga nk’umusobanuzi wa filime uhiga abandi mu Rwanda mubihembo bitangirwa mugihugu cy’Ubuhinde.
Siniya Kwifarashi, umaze imyaka igera kuri itandatu asobanura filime, abaye umunyarwanda wambere utoranyijwe mu bihembo bya “studiofiftythree Awards” mucyiciro cyitwa “Rwandan Dubbing Artist of The Year”
Mukiganiro Siniya Kwifarashi yavuzeko ariwe mu nyarwanda wambere watoranyije bwambere mu mateka y’ibi bihembo kuva agasobanuye katangira kwaduka mu Rwanda ahagana mu 1998, abandi barimo ni abasobanura filime(Dubbing) bo muri Uganda, Kenya no mu Buhinde.
Kwitabira aya marushanwa abayategura nibo bitoranyiriza abajyamo ndetse no gutoranya uwahize abandi ni nabo bagena ugomba kwegukana igihembo.
Siniya yasabye abanyarwanda kumusengera akazabasha gutahana iki gihembo mu Rwanda kuko abona ari ishema ry’igihugu iki gikombe kiramutse gitashye mu Rwanda.