Simi yashyigikiye kubana kw’abakundana mbere yo gushyingirwa

Jan 30, 2024 - 11:20
 0  227
Simi yashyigikiye kubana kw’abakundana mbere yo gushyingirwa

Simi yashyigikiye kubana kw’abakundana mbere yo gushyingirwa

Jan 30, 2024 - 11:20

Simi uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika, yahishuye ko hari inyungu nyinshi yasanze mu kubana n’uwo ukunda mbere yo gushyingirwa mu buryo bwemewe.

Simi yavuze ko kubana kw'abakundana ari ibintu byiza mbere yo gushyingirwa

Ubwo yari mu kiganiro Tea with Tay Podcast, Simi yavuze ko kubana n’umuntu mbere bituma umenya uwo ari we wa nyawe, kuruta uko wakwiyemeza kubana n’umuntu akaramata kandi mutaziranye.

Yavuze ko nubwo atari ibintu bimenyerewe mu madini, ariko ko byakemura byinshi mu bibazo biri mu ngo z’iki gihe.

Yagize ati “Njyewe ntekereza ko abantu bashaka gushyingirwa bakwiye kubanza kubana by’igihe gito, kuko sintekereza ko umuntu yamenya uwo bagiye kubana, kugeza babana mu nzu.”

Simi asanga umuntu aba yihuse iyo ashyingiranywe n’umuntu atazi neza.

Ati”Ntabwo utarabana n’umuntu wamenya uwo ariwe wa nyawe uretse ibyo yerekana hanze.”

Uyu muhanzikazi ariko yemera ko abantu bashobora kurambana no kwihanganirana, nubwo baba barashakanye batabanje kubana, kuko hari benshi azi babigezeho kandi batarabanje kubana.

Simi w’imyaka 36, asanzwe ari umugore wa Adekunle Gold bashakanya mu 2019. Bafitanye umwana w’umukobwa bise Adejare Kosoko bibarutse mu 2020.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268