Se wa Jose Chameleone agiye kwicukurira imva mbere y’uko yitaba Imana

Mar 19, 2024 - 11:52
 0  182
Se wa Jose Chameleone agiye kwicukurira imva mbere y’uko yitaba Imana

Se wa Jose Chameleone agiye kwicukurira imva mbere y’uko yitaba Imana

Mar 19, 2024 - 11:52

Se wa Jose Chameleone, Weasel na Pallaso yatunguye abakurikira imyidagaduro ubwo yatangazaga ko yiteguye kwicukurira imva mbere y’uko yitaba Imana.

Gerald Mayanja wabyaye abasore bazwi cyane muziki wo muri Uganda, yarahiriye kwicukurira imva azashyingurwamo ubwo azaba yapfuye.

Aganira na Spark TV, Bwana Mayanja yagaragaje ko ashimira Imana mu minsi yose yabayeho hano ku isi ndetse yaboneyeho no guhishura ko adatinya urupfu nk’uko abandi baba barutinye.

Mu kwerekana ikimenyetso cy’amashimwe ye ku Imana yamurindiye mu isi, uyu musaza yahamije ko agiye gutangira kwicukurira imva azashyingurwamo ubwo azaba yapfuye.

Ntiyigeze agaragaza igihe nyirizina azaba yamaze kwicukurira imva ye, gusa ahamya ko umwaka umwe utazigera urangira atari yuzuza imva azashyingurwamo.

Geral Mayanja avuga atari we wa mbere kandi si na we wa nyuma ufashe icyo cyemezo. Ku bwe ngo azabikora abikomoye kuri mugenzi we, Besweli Mulondo, na we wabikoze bikaza kumuhira aho yashyinguwe mu mva yari yicukuriye.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06