Samu Zuby yatanze kandidatire ku mwanya w’Umudepite

May 23, 2024 - 13:24
 0  269
Samu Zuby yatanze kandidatire ku mwanya w’Umudepite

Samu Zuby yatanze kandidatire ku mwanya w’Umudepite

May 23, 2024 - 13:24

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy, yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutanga Kandidatire, yavuze ko yakuranye igitekerezo cyo kuba umunyapolitiki ariko akagira ubwoba.

Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’Igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.”

Uyu musore yavuze ko afite umushinga yari amaze imyaka itatu yandika nubwo yirinze kuwugarukaho kuko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera.

Mu byangombwa yatanze, Samu yavuze ko yibagiwe urupapuro rwo kwa muganga icyakora ahamya ko bamubwiye ko igihe cyose rwabonekera yahita arujyana dosiye ye ikuzura.

Yavuze ko nta gitangaza kiri mu kuba umuntu ukora akazi ke yakwinjira mu Nteko ishinga amategeko ahubwo igitangaza cyaba kumva ko yajyamo ntagire icyo akora.

Ati “Urwenya ni umwuga ugufasha kumvisha sosiyete, […]Umunyarwenya kujya mu nteko si igitangaza nubwo nanone nta wundi urajyamo, ahubwo igitangaza ni ukumva ko atajyamo ngo agire ibyo akora. Twarize twaratojwe, nkanjye ndi kurangiza Masters ya kabiri.”

Uyu munyarwenya yavuze ko akazi azaba agiyemo ntaho gahuriye n’urwenya ahubwo agomba gushyira imbaraga mu bijyanye mu gufasha abamutoye.

Abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwinjira muri Politike, Samu yavuze ko zari inzozi ze ahamya ko nk’umuturarwanda aramutse atowe hari benshi byanahindurira imyumvire by’umwihariko mu byamamare.

Ku rundi ruhande uyu munyarwenya ahamya ko afite icyizere cyo gutsinda.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270