Rwanda-Kigali: Imodoka yakoze impanuka yinjira muri Kigali Pelé Stadium

Mar 30, 2024 - 15:25
 0  572
Rwanda-Kigali: Imodoka yakoze impanuka yinjira muri Kigali Pelé Stadium

Rwanda-Kigali: Imodoka yakoze impanuka yinjira muri Kigali Pelé Stadium

Mar 30, 2024 - 15:25

Mbere y’umukino wahuje Gorilla FC na Police FC, imodoka yari iparitse hanze y’ikibuga yabuze feri itobora urukuta rw’ahicara abafana yinjira muri Kigali Pelé Stadium.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo hari hagiye kuba umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Nk’ibisanzwe imodoka y’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yari iparitse mu gice gikunda kwicarwamo cyane n’abakinnyi cyegereye imyanya y’icyubahiro.

Iyi modoka bishoboka kuba yari iparitse nta feri yo guhagarara umwanya muremure ifite, yamanutse inyura mu muryango unyuramo abafana uturutse ahaparika imodoka.

Yamanutse igera hasi hafi y’ikibuga ariko ntiyinjiramo kuko yahise igonga inkingi imwe mu zifashe igisenge cyo mu mwanya w’icyubahiro.

Iyi mpanuka ntiyahagaritse umukino kuko wabaye ndetse unarangira Gorilla FC itsinze Police FC ibitego 2-0.

Imodoka yakoze impanuka hafi kugera mu kibuga Kigali Pelé Stadium
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268