Rwamagana: Yashyinguranwe amarira n'umuborogo kubera urupfu yapfuye

Rwamagana: Yashyinguranwe amarira n'umuborogo kubera urupfu yapfuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwulire, Akagari ka Ntunga bashyinguye umurambo w'umugabo witwa Barizera Protogene uherutse gupfa agonzwe n'imodoka.
Bamwe mu baturage bamushyinguye bari ku irimbi riherereye mu Mudugudu wa Kadasumbwa Akagari ka Ntunga, batangarije BTN ko urupfu rwa nyakwigendera rwabashenguye cyane kubera ko yapfuye urupfu rw'amarabira dore ko yari ingirakamaro kuribo.
Umwe muribo witwa Ukurikiyeyezu Rapfik ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 12 Gashyantare saa Tanu n'igice aribwo bamenye iyi nkuru y'incamugongo, aho nk'abaturanyi batangiye kwakira ubutumwa kuri telefoni bubika ko nyakwigendera atagihumeka.
Akomeza avuga ko bamwe muri bo bahise bajya kumureba aho bavugaga ko yamugongeye noneho bahageze koko basanga aribyo aryamye iruhande rw'umuhanda ndetse iruhande rwe harambitse igare yari ari kugenderaho yerekeza iwe i Ntunga muri Mwulire ubwo yavaga kwa murumuna we utuye mu murenge wa Munyiginya.
Yagize ati" Twese uko twari ku irimbi twashavujwe n'urupfu rwe kuko yari ingenzi kuri twe. Twatangiye kubwirwa ko yapfuye mu ijoro ryo ku wambere noneho bamwe muri twe bageze aho bamugongeye basanga koko yamaze gushiramo umwuka aryamye ku nkengero z'umuhanda ndetse n'igare rye rimuri iruhande yagenderagaho avuye kwa murumuna we muri Munyiginya".
Umuturanyi wa nyakwigendera witwa Ruterana Jean Pierre yabwiye BTN ko aha hantu yagongewe hakunda kubera impanuka cyane bitewe n'imiterere y'umuhanda itarimo ibimenyetso bigaragaza aho bambukira( Zebras Crossing) ndetse na dodani( Head Hump) zigabanyiriza umuvuduko ibinyabiziga bituruka ku isoko i Ntunga byerekeza ku mashuri ya Kimbazi.
Agira ati" Nk'ubu hariya hantu Protogene yagongewe hateye nabi cyane bitewe nuko ntadodani ndetse n'imirongo abagenzi bambukiramo".
Uyu muturage akomeza asaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi maze bagasaba inzego zibishinzwe kwita kuri ibyo bintu mu rwego rwo kugabanya impanuka zibera muri uyu muhanda uri hagati y'umurenge wa Mwulire na Munyiginya.
Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Brigite MUKANTAMBARA, yahamirije iby'aya makuru BTN, maze atangaza ko bameyamenye ku wa mbere saa Tanu n'igice z'ijoro.
Yagize ati" Nibyo koko twamenye ayo makuru ku wa mbere saa tanu n'Igice z'ijoro, icyo gihe duhita tuhagere na Polisi hanyuma umurambo uhita ujyanwa ku Bitaroi bya Rwamagana.
Icyagaragaye n'uko yagonzwe ariko ntihamenyekana imodoka yamugonze kuko uyitwaye yahise agenda akimara kumugonga".
Gitifu MUKANTAMBARA, wanavuze ko uyu mugabo yagonzwe avuye kwa murumuna we utuye mu murenge wa Munyiginya, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse anasaba abaturage kwitwararika mu muhanda kandi bakirinda kugenda mu masaha akuze kuko haba harimo ibibazo byinshi.
Barizera Protogene wamenyekanye ku izina rya papa Berize, apfuye yari afite abana Batandatu( abahungu babiri n'abakobwa bane) barimo abana batanu yabyaranye na Mukeshimana.