Rwamagana: Uwari uhetse umwana yaguye mu cyobo ugiye kubatabara nawe birangira aguyemo

Jun 11, 2024 - 10:34
 0  269
Rwamagana: Uwari uhetse umwana yaguye mu cyobo ugiye kubatabara nawe birangira aguyemo

Rwamagana: Uwari uhetse umwana yaguye mu cyobo ugiye kubatabara nawe birangira aguyemo

Jun 11, 2024 - 10:34

Amakuru ava mubaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuga, mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024, umukobwa wabyariye iwabo n’umwana yari ahetse baguye mu cyobo giteganywa kugirwa ubwiherero ndetse n’uwagiye kubatabara nawe agwamo.

Uwaguye mu cyobo cyacukuriwe kugirwa ubwiherero witwa Umurangamirwa bivugwa ko yari avuye mu rugo rwabayemo ibirori byo gusaba umugeni, mu gihe yatahaga agaca mu rugo rw’umugore wahoze ari umugore wa Nyirarume bamaze iminsi batandukanye.

Nyuma y’uko Umurangamirwa n’umwana w’imyaka ibiri yari ahetse bari bamaze kugwa mu cyobo kireshya na metero icumi, hitabajwe umugabo usanzwe akora akazi ko gucukura ubwiherero ariko nawe ubwo yamanukaga ahambiriye imigozi yacitse nawe abagwamo ariko agerageza no kubakura muri uwo mwobo.

Muhawenimana Grace nyiri urugo rwabereyemo iyo mpanuka, yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko icyobo uwo mukobwa wabyariye iwabo n’umwana we baguyemo, cyacukuwe n’umugabo babyaranye abana batatu nyuma y’uko bagabanye imitungo yabo kubera amakimbirane bari bafitanye.

Yagize ati" Murangamirwa yari ahetse umwana noneho ava hariya habereye ibirori agana hano mu rugo, ngiye Kumva numva kabyara ke kavugije induru ngo Muranga aguye muri tuwarete ( Toilette) ubwo nagize ubwoba nzi ko yapfuye. Bahamagaye umugabo ucukura amatuwarete araza mu gihe yamanukaga ngo abakuremo , imigozi yamanukiragaho iracika nawe agwamo ."

Nyuma y’uko uwaguye mu mwobo wari uhetse umwana akuwemo bombi bajyanwe ku bitaro bya Rwamagana ndetse amakuru avuga ko habaye igitangaza umwana ntabwo yakomeretse mu gihe nyina bivugwa ko yongeye gushobora kuvuga .

Nyirumuringa Daniel wahoze abana na Muhawenimana Grace bivugwa ko ubwo yagabanaga n’umugore umutungo utimukanwa bari bafite, yafashe igice cy’ubutaka cyarimo ubwiherero bakoreshaga arakigurisha, ubuyobozi bumutegeka kubaka ubwiherero busimbura ubwari aho yagurishije ariko amaze kubucukura abusiga atabwubatse ahubwo babutwikiriza imitumba .

Ubwo bwiherero bwacukujwe n’uwo mugabo witwa Nyirumuringa Daniel, utuye mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari ka Sibagire, ubwo twahaheraga twasanze hari umuturage wahaye Muhawenimana Grace ibiti byasimbujwe imitumba yariho ubwo Umurangamirwa yagwagamo .

Twagerageje kuvugana na Nyirumuringa Daniel uvugwaho gucukura ubwiherero ntabwubake kandi yari yabisabwe ubwo yahabwaga igice cy’ubutaka bari batuyemo ariko ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarashobora kuvugana nawe .

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501