Rutsiro/Mushubati: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye.

Feb 12, 2024 - 05:59
 0  249
Rutsiro/Mushubati: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye.

Rutsiro/Mushubati: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye.

Feb 12, 2024 - 05:59

Habineza John wo mu Karere ka Karongi yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye, hakekwa ko yaba yishwe n’amabagizi ba nabi bakamujugunya muri icyo cyobo.

.

Byabereye mu Kagari ka Cyarusera, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ku wa 11 Gashyantare 2024.

Saa Tanu za mu gitondo nibwo umwana wo mu Kagari ka Cyarusera yagiye mu rutoki agiye gucamo ikoma asanga uyu musaza mu cyobo cy’amazi yapfuye ahita atanga amakuru.

Uyu musaza yari atuye mu Mudugudu wa Kabatari, Akagari ka Gisanze Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ariko akagira amasambu mu Murenge wa Mushubati bahana imbibi.

Ejo ku wa Gatandatu yabyutse ajya mu kazi ku masambu ye i Mushubati, abo mu rugo iwe bategereza ko ataha baraheba.

Iyi nkuru dukesha igihe, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye saa 11:40 za mu gitondo, abayobozi mu nzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahita bajyaho batangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyo yazize.

Ati “Umurambo we wajyanywe ku bitaro kugira ngo upimwe tumenye icyo yazize.”

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko ufite ibikomere ku mutwe bagakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi bamukubise ikintu ku mutwe.

Nyakwigendera Habineza John yari afite umugore n’abana batanu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461