Rutsiro/Bonera: Ababyeyi barembejwe n’abana bibyariye babitura kubahoza Ku nkoni amanywa n’ijoro

Jul 30, 2024 - 04:54
 0  206
Rutsiro/Bonera: Ababyeyi barembejwe n’abana bibyariye babitura  kubahoza Ku nkoni  amanywa n’ijoro

Rutsiro/Bonera: Ababyeyi barembejwe n’abana bibyariye babitura kubahoza Ku nkoni amanywa n’ijoro

Jul 30, 2024 - 04:54

Ababyeyi bo mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Bonera Akagali ka Remera barembejwe n’abana bibyariye babahuka bakabakubita badasize no kubatuka.

Umwe mu babyeyi waganiriye na TV 1 Rwanda bavuga ko abana bibyariye benda kubikoreza inkono ishyushye dore ngo ko badatinya no kubatuka ku babyeyi babo.

Umwe mu baturage wakubiswe yagize ati” Ni umwana wange wankubise icupa n’ijoro atashye saa Munani,yampoye ko mubajije impamvu atashye bwije”.

Undi mubyeyi nawe wakubiswe yagize ati”Abana ukuntu baba babaho,babaho binywera inzoga barara mu kabari wavuga bakakubwira ngo ntacyo uri cyo wambesire we.”

Aba babyeyi barasaba ubuyobozi ko bwakora umukwabo wo gufata abana bananiranye bakajywana kugororwa.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Bonera, Munyamahoro Muhizi Patrick yavuze ko iki kibazo cy’abana bakubita ababyeyi babo bakizi ariko avuga ko giterwa n’ubusinzi.

Ati” Urabizi ko ikigo cya Iwawa kiri mu murenge wacu ariko n’ubundi bajyanwayo babanza kunyuzwa muri Trasit Center,ibyo Bose turabikora ariko hariya ho ni umwihariko kuko haba inzagwa nyinshi.”

Uyu muyobozi yashoje avuga ko Urubyiruko rwashyiriweho amashuri y’imyuga mu rwego rwo kubafasha kureka guhera mu makimbirane n’ababyeyi babo.

Source: igikanews 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461