Rutsiro: Yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yarimo aroba isambaza

Rutsiro: Yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yarimo aroba isambaza
Manishimwe Elias, wo mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yarimo aroba isambaza.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kanama 2024, mu masaha ashyira saa cyenda z’ijoro.
Byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambi ho mu mudugudu wa Rusumo.
Niyonkuru Salomon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu w’umusigire yabihamirije BWIZA.
Ati: "Amakuru yamenyekanye mu rukerera ko inkuba ikubise Manishimwe ahita apfa, yamukubise ari mu bwato aroba isambaza."
Ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo wa nyakwigendera wari woherejwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukunda kwibasirwa n’inkuba, n’intara y’iburengerazuba muri rusange zikambura abaturage ubuzima, dore ko mu ntangiriro ya Nyakanga mu karere ka Ngororero inkuba zishe abaturage mu ijoro rimwe.