Rutsiro: Umwana muto w’imyaka 13 yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka itatu

Aug 4, 2024 - 13:27
 0  365
Rutsiro: Umwana muto w’imyaka 13 yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka itatu

Rutsiro: Umwana muto w’imyaka 13 yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka itatu

Aug 4, 2024 - 13:27

Umwana w’imyaka 13 twahinduriye amazina akitwa (Toto) wo mu karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gusambanya uw’imyaka itatu.

Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Karambi ku mugoroba wa tariki 03 Kanama 2024 mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisiza, Mutabazi Thierry yahamirije BWIZA aya makuru.

Ati "Twahaye amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Karambi ko uyu Toto yasambanyije umwana w’imyaka 3 ubwo yaramusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederic, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe."

Uwasambanyijwe yahise yoherezwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa ibizami.

Uyu Toto ukekwaho gusambanya umwanayahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Ruhango. 

Source: Bwiza 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06