Rutsiro: Mwarimu yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa

Jul 8, 2024 - 09:52
 0  308
Rutsiro: Mwarimu yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa

Rutsiro: Mwarimu yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa

Jul 8, 2024 - 09:52

Mwarimu mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kivu Hills Academy, ryo mu karere ka Rutsiro yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa.

N’impanuka yabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 06 Nyakanga 2024, mu masaha ashyira saa 16h10’, ibera mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Bigabiro.

Amakuru BWIZA yahamirijwe na Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza ni uko impanuka yabaye ubwo yari kumwe ni Abakozi bakoranaga kuri iri shuri (Abarimu).

Ati "Twamenyeshejwe ko umwarimu wo Kivu Hills Academy (KHA) witwa BIZIMANA Emmanuel wari ufite imyaka 32, arohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari kumwe n’abarimu bagenzi be, yarohamye mu Kiyaga cya Kivu bakamukuramo, ariko amahirwe yo kubaho kwe ntarenge aho kuko yahise apfa."

Akomeza asaba Abaturage kuba maso bakirinda kujya koga batambaye imyambaro yahugenewe (Life jacket), kuko amazi nta muhanga wayo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerw isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ni kenshi abantu barohama mu Kiyaga cya Kivu bagasabwa ku cyirinda ariko bikaba amasigarakicaro.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501