Rutsiro: Inka ebyiri z’abaturage zari zibwe zasanzwe zabagiwe mu mashyamba

Jan 23, 2025 - 12:33
 0  240
Rutsiro: Inka ebyiri z’abaturage zari zibwe zasanzwe zabagiwe mu mashyamba

Rutsiro: Inka ebyiri z’abaturage zari zibwe zasanzwe zabagiwe mu mashyamba

Jan 23, 2025 - 12:33

Inka ebyiri z’abaturage bo mu karere ka Rutsiro zari zibwe zasanzwe mu murenge wa Kigeyo zabagiwe mu mashyamba.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 22 Mutarama 2025, mu kagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Humiro.

Bwiza ifite amakuru ko mu ishyamba riri ku rubibi rw’umurenge wa Mushonyi ariko mu murenge wa Kigeyo, ku nkengero z’umugezi wa Biruyi habonetse Inka yahabagiwe, ibonywe n’umuturage witwa Ntibisama Dismas.

Iyi nka ikaba yibwe Mpiranya Isidore wo mu murenge wa Mushonyi ndetse ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage batubwiye ko ababikoze bari bataramenyekana.

Muri uyu murenge wa Kigeyo, kandi mu kagari ka Rukaragata, mu mudugudu wa Kamina naho habonetse indi nka yahabagiwe y’uwitwa Ndoriyobijya Jean, aho batwaye ibice bimwe ibindi bigasigara.

SP. Karekezi Twizere Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yahamirije Bwiza ko ubu bujura bw’inka bwabayeho.

Ati “Ni byo, habaye ubujura bw’inka ebyiri mu mirenge ya Kigeyo na Mushonyi mu karere ka Rutsiro, Imwe muri zo abanyerondo bayitesheje abajura bari kuyibaga. Hari bakekwa twamaze gufata, kandi iperereza rirakomeje.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bijandika mu bikorwa nk’ibi bigayitse kugira ngo bikumirwe burundu.

ACP. Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Iburengerazuba mu mpera za 2024 yatangaje ko ikibazo cy’ubujura bw’inka kirimo amayeri menshi kandi kibahangayikishije.

Ati “Ubujura bw’inka n’kibazo gikomeye kigomba gukemuka, gikorwa n’igikundi kinini, abajura bakaziba bakazibagira mu bihuru, barangiza bakazigurisha ku maguriro azwi, ntibasiga no kwiba iza Girinka zafashaga abaturage kwiteza imbere. Twasanze ari bimwe mu bibangamira gahunda za Leta zo kuvana abaturage mu bukene.”

Akomeza avuga ko kurwanya ubujura bw’inka biri mu nshingano za Polisi, bagomba guhangana nabo, bagafatwa bagafunga.

Kuva mu Ukuboza 2024, by’umwihariko mu minsi mikuru isoza umwaka abantu 20 bakekwaho uruhare mu bujura bw’inka mu murenge wa Mushonyi wo nyine, mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu karere ka Rutsiro bugaragaza ko inka zirenga ibihumbi 10 zo muri gahunda ya Girinka, nazo zibasiriwe n’ubu bujura buciye icyuho.

Ni mu gihe kandi abenshi bagiye bakunda gutunga agatoki Umujyi wa Goma, nk’umwe mu igemurwamo inyama zikomoka ku nka ziba zibwe mu turere twa Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Ngororero, yaba izibagirwa mu Rwanda cyangwa izambutswa zikaburirwa irengero ko ariho zibagirwa.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06