Rutsiro: Abaturage bavuga ko barara baziritse amatungo yabo ku musego ngo batayiba

Jun 9, 2024 - 02:56
 0  342
Rutsiro: Abaturage bavuga ko barara baziritse amatungo yabo ku musego ngo batayiba

Rutsiro: Abaturage bavuga ko barara baziritse amatungo yabo ku musego ngo batayiba

Jun 9, 2024 - 02:56

Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye two mu Murenge wa Kivumu Akarere ka Rutsiro, bavuga ko basigaye bararana n’amatungo yabo kubera kujujubywa n’abajura.

Abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko ntawe ugitekereza kurara ukubiri n’amatungo bitewe nuko isaha n’isaha yahita yibwa n’abajura kuko byababayeho kenshi bituma bafata uwo mwanzuro.

Umwe ati” Reka da ntawatekereza kuyaraza hanze amatungo kuko wabyuka ugasanga bayajyanye kare”.

Bakomeje bavuga ko kirarana aricyo gisubizo cyonyine cyagabanya ubujura ndetse ko hagize uwibeshya akigabiza mu nzu ngo aje kwiba bahita babomiryoza.

Si ubujura bw’amatungo gusa bukomeje gukoma mu nkokora iterambere ry’aba baturage kuko hari no kuvugwa ibw’imyaka yibwa amanywa na nijoro.

Icyifuzo cyabo ni uko ubuyobozi bukwiye gufatira ingamba aba bajura kuko bitabaye wasanga mu minsi iri imbere hari ababuburiyemo ubuzima.

ICYIZIHIZA Alda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, ku murongo wa telefoni yatangarije BTN ko kirarana n’amatungo bidaterwa n’ubujura dore ko mbere cyumvikanaga ariko kitagihari cyane bitewe nuko hashyizweho amarondo.

Ku rundi ruhande nubwo hari abumvikana bavuga ko mu gihe batewe n’abajura ntakabuza bazihanira, hari abandi batangaza ko kwihanira batazabikora kuko kwaba atari umuti w’ikibazo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461