Rutsiro: Abagabo bavuga ko ubusinzi bw’abagore babo butuma bakubitwa izasagutse kuri Yesu cyangwa bakabohereza mu rugo koza amasahane bo bagasigara mu kabari

Rutsiro: Abagabo bavuga ko ubusinzi bw’abagore babo butuma bakubitwa izasagutse kuri Yesu cyangwa bakabohereza mu rugo koza amasahane bo bagasigara mu kabari
Abagabo bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, bavuga ko ubusinzi bw’abagore babo butuma babakubita cyangwa bakabohereza mu rugo koza amasahani no kurera abana bo bagasigara mu kabari, ibintu batishimira bakabifata nk’agasuzuguro.
Iki ngo ni ikibazo gikomeye kuko iyo umugabo usanze umugore we muri ako kabari bakarwana bibangamira abandi bari kwifatira agacupa n’umutekano wa nijoro. Ibi byiganje cyane mu Gasantere bitiriye i Nyagasambu kari mu Kagari ka Kabuga.
Umugore ufite akabari mu gasenteri k’i Nyagasambu amaze imyaka irenga 7 akoreramo aganira na Imvaho Nshya yahamije ko abagabo habo bahohoterwa koko, ndetse rimwe na rimwe ngo bigaterwa n’imyifatire mibi y’abagore basinda bakarenza.
Yagize ati: “Inzira abagore dusigaye duhohoterwamo ni iyi, hari abagore mu by’ukuri baza kunywa inzoga, bafite abagabo ariko bakaba bafite n’abandi baganira ku ruhande, akamugurira umugabo we yicaye hariya. Ubwo yamubwira ngo taha usange abana ujye gutegura ifunguro rya nimugoroba umugore akaba aramutangiye ubundi akamubwira ngo ajye koza amasahani anarere abana”.
Yongeyeho ati: “Si uko byakabaye bigenda, hari abagore barara mu kabari hano, bakanywa bagasinda ubundi bakabura imbaraga zibacyura, kurara banywa akaba ari nabyo bituma bumva babaye abagabo bamwe bagakubita abo bashakanye.”
Umugabo waganiriye na Imvaho Nshya ahamya ko akubitwa n’umugore agatuza kuko ntaho abona yavugira.
Ati: “Muturenganure abagore bari kudukubita, abagabo twabagoreweho. Ntabwo twe abagabo tuba twasinze ahubwo umugore yitwaza ko yahawe ijambo akarenza, uti navuga ndamujyana kuri RIB. Ubwo se nasinda nkayoberwa uko nyobora urugo rwajye?”
Yakomeje agira ati:” Nkajye iyo mvuze ndazirya neza rwose, aransimbukana nkakubitwa, kuko nk’ubu maze gukubitwa kenshi inshuro sinazibara umubiri ni inkovu gusa.”
Uwitwa Innocent Nkurikiyizina asanga abagore bo muri ako gace bakeneye amasomo yo kubaha abagabo kuko ngo nibitaba ibyo umuco uracika dore ko ngo biterwa n’uko umugore n’umugabo bose bahurira mu kabari.
Ati: “Njye ndajya mu kabari najya kubona nkabona n’umugore nawe yageze mu kabari, natanga isaha yo gutahiraho wenda ni saa moya cyangwa saa mbiri bikaba intambara. Abagore nibigishwe kubaha abagabo babo rwose, kuko nibitaba ibyo umuco hano uracika abagore bihinduke abagabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Emmanuel Ndayambaje yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’abagore bakubita abagabo kubera ubusinzi ari bwo acyumvise icyakora ko bakomeje kwegera abaturage icyo kibazo nacyo bagiye kugikurikirana kigakemuka.
Ati: “Ni bwo twakumva iby’abo bagore bakubita abagabo ariko tugiye kubikurikirana. Iby’inzoga byo uwanyweye hari ubwo asinda ariko utubari dufungura saa cyenda keretse nk’uwaduca mu rihumye ariko n’icyo kitubesheje mu Murenge n’abandi iyo hagize unyuranya n’amabwiriza turamuhana dukumira ko habaho ubusinzi bukabije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura akomeza avuga ko ubu bari gukoresha Inteko y’abaturage cyane kugira ngo bakemure ibibazo by’abaturage ari nabyo yizeye ko bifasha no guca burundu uwo muco w’abagore bavugwaho gukubita abagabo babo, anasaba abaturage gukomeza kugira umuco wo gukundana, kubahana no gukorera hamwe kuko ngo bizabarinda ubusinzi bukabije.
Yakomeje avuga ko mu Murenge wa Mukura harimo imiryango igera kuri 12 itabanye neza bishingiye ku businzi n’urugomo aho abashakanye bahozanya ku nkeke, gusa muri iyo 6 irimo kwiyunga n’aho indi 6 iri muri gahunda yo gutandukana burundu byemewe n’amategeko.