Rutsiro: Abagabo babiri babangamiwe no ku bana n’abagore mu nzu imwe

Rutsiro: Abagabo babiri babangamiwe no ku bana n’abagore mu nzu imwe
Mu karere ka Rutsiro hari abaturage bavuga ko ubuzima bwo kubana ari abagabo barenze umwe mu nzu n’abana bubashaririye,bahamya ko baheruka kugira uko bigenza ku mabanga yo kubaka urugo bagituye muri nyakatsi.
Abaganiriye na BIGEZWEHO bo mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Nyagahinika ho mu mudugudu wa Nyarusuku, bavuga ko babayeho ubuzima bubashaririye bwo kumara imyaka irenga itanu batabona uko bigenza mu gihe cyo kubaka umuryango.
Muri uyu mudugudu watujwemo abo bigaragara ko amateka yasigaje inyuma, twahasanze inzu 4 zituwemo n’abagabo babiri n’abagore babiri n’abana.
Uwimana Kabwana, we n’umuvandimwe bose bafite abagore n’abana kandi babana munzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro.
Iyi nzu batuyemo nayo igaragara nk’ishaje, ni nayo batekamo kuko nta bikoni zifite, kandi bakaba bagaragara nk’abadafite ubushobozi bwo kwiyubakira.
Icyumba buri muryango uraramo, imbere y’uburiri niho bateye amashyiga batekaho.
Iyo uganiriye nawe mu gahinda kenshi akubwira ko aheruka kubaka umuryango ataraza gutuzwa muri iyi nzu bigaragara ko ari nto kandi akaba atagira icyo akora abana bamwumva.
Ati “Ubu twaboneje urubyaro kuva twagera muri iyi nzu, kuko nubundi utabona uko wigenza abana bakumva. Turasaba ko ubuyobozi bwadutabara bukaza umwe bukamwubakira ndetse natwe bakadusanira kuko yenda kutugwaho.”
Akomeza avuga ko ubuyobozi bwabasuye kenshi bakizezwa ko imirimo yo kububakiri iri vuba ariko ubuyobozi busimburana ubundi bukaza ntacyo barakorerwa.
Bavugayose Cleophas ati “Umuvandimwe nabonye ansanze n’umugore n’abana ndabakira kuko ntahandi bari kujya, ariko nyine biratubangamiye kuko ntakibasha kubona uko nigenza iyo merewe nabi.”
Asoza asaba ko Leta yabagoboka ikabatuza ukubiri kuko nta bagabo babiri mu nzu imwe.
Mukabideri Bonifirida, ni umuturanyi w’iyi miryango avuga ko kuba aya mazu bubakiwe adafite ibikoni ngo abana babe babiraramo bibangamiye umuryango.
Akomeza avuga ko iyi miryango ariyo gufashwa kuko ikennye, ndetse nabo iyo batekereje uko bubaka imiryango abana bahari bibabera amayobera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, avuga ko iki kibazo bakizi, ndetse ko bari kugishakira igisubizo.
Ati “Tumenyereye ko iyo umusore ageze igihe cyo gushaka abitegura, ariko iriya miryango kubera ikennye hari n’ubwo umusore ashakira mu nzu y’ababyeyi, ikibazo twarakimenye kandi kiri mu bikomeye, tugiye kubegera tubigishe bajye bashaka babiteguye.”
Akomeza avuga ko ubuyobozi budafite ubushobozi bwo kubakira buri musore wese ugeze igihe cyo gushaka, ahubwo ko bagiye kubashakira imirimo yajya ibafasha kubona amafaranga kugira ngo barusheho kwigira.
Mu murenge wa Kigeyo habarurwa imiryango 40 y’abasigajwe inyuma n’amateka, yahatujwe yimuwe mu nkengero za pariki ya Gishwati-Mukura.
Bamwe muri bo amazu batuyemo amabati yarapfumutse, ndetse n’inzu zirashaje ku buryo zidasanwe zabagwaho mu gihe cy’imvura nyinshi.