Rutahizamu w’Amavubi umukino we wambere yawutangiye atsinda igitego mu ikipe nshya yerekejemo muri America

Feb 26, 2024 - 10:21
 0  352
Rutahizamu w’Amavubi umukino we wambere yawutangiye atsinda igitego mu ikipe nshya yerekejemo muri America

Rutahizamu w’Amavubi umukino we wambere yawutangiye atsinda igitego mu ikipe nshya yerekejemo muri America

Feb 26, 2024 - 10:21

Rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent uherutse kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America gukinira ikipe yo muri iki Gihugu, mu mukino we wa mbere, yawutsinzemo igitego.

Nshuti Innocent wakiniraga ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, ikaba iherutse kumusezerako, yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America mu cyumweru gishize gukinira ikipe ya One Knoxville FC yo mu cyiciro cya gatatu.

Yakinnye umukino we wa mbere, ukaba uwa gicuti wahuzaga iyi kipe na Chattanooga Red Wolves, warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 birimo icya Nshuti Innocent.

Uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, anaherutse gutsindira iyi kipe y’Igihugu, mu mukino wahuje Amavubi na Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho yabonye igitego ku munota wa 12’, ndetse kikaza kuba mu bitego 2 u Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo.

Nshuti Innocent yabonye igitego cye cya mbere mu ikipe yo muri America

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda yahiriwe

Myugariro w’Amavubi, Rwatubyaye Abdul na we ni undi mukinnyi w’Umunyarwanda wanyeganyeje incundura ndetse bifasha ikipe ye ya FC Shkupi muri Macedonia kuguma ku mwanya wa mbere.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia, aho ikipe ye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 24 Gashyantare 2024 yanganyije FC Struga 2-2.

Rwatubyaye ni we watsindiye FC Shkupi igitego cya kabiri cyatumye ikipe ye ibona inota rimwe, bituma ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 42.

Rutahizamu Nshuti yatangiranye amahirwe
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461