Rusizi: Uwamariya Noella wabyaye avuye kwamamaza Perezida Kagame, ari kubakirwa

Jan 28, 2025 - 10:48
 0  414
Rusizi: Uwamariya Noella wabyaye avuye kwamamaza Perezida Kagame, ari kubakirwa

Rusizi: Uwamariya Noella wabyaye avuye kwamamaza Perezida Kagame, ari kubakirwa

Jan 28, 2025 - 10:48

Akarere ka Rusizi katangiye kubakira Uwamariya Noella, wabyaye avuye kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nyuma yo gusanga atuye mu nzu nto kandi ishaje.

Uyu mubyeyi ari kubakirwa hafi y’iwabo mu kibanza cyasenywemo inzu ishaje yabanagamo n’abana batanu mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Ku wa 28 Kamena 2024, umunsi Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga muri aka karere, ni bwo Uwamariya yamenyekanye, biturutse ku kuba yari abaye umugore wa kabiri ubyaye avuye kwamamaza Umukuru w’Igihugu.

Uwamariya avuga ko urukundo akunda Perezida Kagame ari rwo rwatumye yirengangiza intege nke z’umugore ukuriwe yari afite ajyana n’abandi kumwamamaza.

Ubwo ibikorwa byo kwamamaza byari birangiye, ari mu nzira ataha yafashwe n’ibise, abo bari kumwe bamwihutana ku Bitaro bya Gihundwe, abyara umwana w’umukobwa.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangarije IGIHE ko bwamufashije kubona imyenda y’umwana n’ibindi by’ibanze nkenerwa umwana wavutse akenera ndetse bumwizeza kumwubakira.

Ku wa 12 Mutarama 2025, ni bwo imirimo yo kubakira uyu mubyeyi yatangiye. Uwo munsi hakozwe umuganda w’abaturage basenya inzu yabagamo kugira ngo haboneke ikibanza cyo kumwubakiramo inzu.

Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gutangira kubakirwa, Uwamariya yashimiye ubuyobozi bwamutekerejeho bukaba bwatangiye kumwubakira nyuma y’aho yari amaze igihe kinini aba mu nzu nto kandi iva.

Ati “Biranshimishije kuba bari kunyubakira, nari mfite ikibazo, imvura yagwaga njye n’abana tukabyuka kuko inzu yavaga”.

Muri iki gihe iyi nzu itaruzura uyu mubyeyi n’abana batanu bacumbikiwe n’ababyeyi be.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Habimana Alfred yavuze ko kuba yarabyaye yagiye kwamamaza Umukuru w’Igihugu bigaragaza ko akunda igihugu, ubuyobozi bwacyo ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati “Twaramusuye kwa muganga yabyaye tumuha ibikoresho by’ibanze. Inzu twatangiye kuyubaka ndetse n’ibikoresho birimo amabati n’imisumari byarabonetse”. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06